Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), bifatanyije n’abayobozi muri Guverinoma n’abaturage mu muganda wo gusukura Umujyi wa Malakal.
Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rw’Ubukangurambaga bw’isuku n’amahoro bwahawe inyito igira iti: “Amahoro atangirana na Njye”, cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Upper Nile, James Odok Oyai, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023.
Cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye barimo abakozi b’umuryango w’Abibumbye, abahagarariye ingabo na Polisi muri Sudani y’Epfo n’abaturage b’Umujyi wa Malakal.
Guverineri Odok yashishikarije abaturage ba Malakal guhora bitabira ibikorwa by’isuku n’isukura aho batuye ndetse no mu nkengero zaho kandi bakabigira umuco wabo.
Yagize ati: “Iki gikorwa gitangijwe kuri uyu munsi bitewe n’uko twifuza ko umujyi wa Malakal ugira isuku kandi ugahora utoshye bityo abawutuye bakabahon neza, bahumeka umwuka mwiza kandi ibidukikije bigafatwa neza uko bikwiye.”
Alfred Orono Orono, wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gikorwa, yasabye abaturage bo mu mujyi wa Malakal kwigana umuco w’u Rwanda na bo bakajya bakora umuganda buri kwezi.
Ati: “Icyo twifuza mu ntara ya Upper Nile no ku gihugu muri rusange ni amahoro. Turi hano kugira ngo dusukure umujyi wa Malakal ariko bitarangirana n’uyu munsi umwe gusa; ahubwo bigomba kuzakomeza.”
Abayobozi bashimiye abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro kuba baragejeje ku baturage ba Sudani y’Epfo umuco mwiza w’ubufatanye binyuze mu muganda ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Ubukangurambaga bwahawe inyito ‘Amahoro atangirana nanjye’ buzatangizwa ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo, kuri stade ya Malakal hakorwa ibikorwa by’imyidagaduro bizahuriza hamwe imico itandukanye irimo n’imbyino gakondo n’umuziki by’u Rwanda.
Bugamije kwishimira iterambere ry’amahoro Leta ya Sudani y’Epfo imaze kugeza ku baturage bayo kuva habayeho gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.
Umuhanzi Nizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz rikaza gutandukana yatangaje ko we na bagenzi be bari mu biganiro byo kongera kugarura itsinda ryakunzwe na benshi. Safi, Nizzo na Humble bataratandukana Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo ndetse na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo ni bo bari bagize itsinda rya Urban Boys ryabonye izuba mu mwaka wa 2007. Ubwo yari ari mu […]
Post comments (0)