Inkuru Nyamukuru

Baganiriye ku bibazo byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari

todayFebruary 27, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ziyobowe na Jemma Nunu Kumba, baganira ku bibazo biriho bibangamiye aka Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Dr Biruta yakiriye izi ntumwa ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yakomeje ivuga ko mu biganiro byagenzaga izi ntumwa ziyobowe na Hon. Jemma Nunu Kumba wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo, harimo kurebera hamwe ibibazo biriho ubu bibangamiye Akarere k’Ibiyaga bigari.

Izi ntumwa kandi zakiriwe na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, bagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri rusange izi ntumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kurebera hamwe uko haboneka umuti ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yabwiye izi ntumwa ko kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukiriho ukaba widegembya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu gihana imbibi n’u Rwanda ndetse ugafatanya n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) mu kurwanya M23, bihungabanya umutekano w’u Rwanda bidasize n’Akarere kose.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu muri gahunda z’Akarere mu gukemura amakimbirane muri DRC, binyuze cyane cyane muri gahunda y’amahoro ya Luanda na Nairobi.

Ati: “Intandaro y’amakimbirane igomba gushakirwa igisubizo kugira ngo tugere ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Ikibazo cya FDLR no kuba gikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’Akarere, cyanakomojweho na Hon. Jemma Nunu Kumba, wagaragaje ko kuba uyu mutwe warahawe ubuturo aho widegembya ku butaka bwa DRC, atari ikibazo kireba u Rwanda gusa kuko kireba n’Akarere muri rusange.

Ni mu gihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yavuze ko uyu mutwe udakwiye kwirengagizwa kuko ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati: “Ntitwibagirwe, turavuga ku bantu batojwe neza, bitwaje intwaro basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mbere yo guhungira muri DRC.”

Yakomeje avuga ko ikibabaje, bamwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda, uyu mutwe batawufata nk’ikibazo gihangayikishije.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impapuro zizaba zitandukanye mu mabara: Byinshi ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yatangiye imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Ibi Komisiyo yabitangaje mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 25 Gashyantare 2024, abayobozi b’iyi Komisiyo bakaba batangaje ko aya matora azakorwa binyuze mu mucyo. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, avuga ko Abanyarwanda bishimiye uburyo aya matora yakomatanyijwe. Ati “Abafatanyabikorwa bari mu mitwe ya Politiki ndetse […]

todayFebruary 27, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%