Inkuru Nyamukuru

RISA yaguze ikoranabuhanga rya Miliyari ebyiri, abarihawe ntibarikoresha

todayMay 7, 2024

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyaguze ikoranabuhanga cyishyura arenga Miliyari ebyiri, hagamijwe gufasha inzego za Leta mu kazi kabo ka buri munsi, ariko iryo koranabuhanga ntiryakoreshejwe uko bikwiye biteza Leta igihombo.

Ibi ni ibyagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ibintu byanatumye kuri uyu wa 7 Gicurasi RISA yitaba Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC) ngo itange ibisobanuro kuri iryo koranabuhanga ridakoreshwa.

Hon Jean Damascene Murara yavuze ko igenzura ryagaragaje ko RISA yaguze ikoranabuhanga rizakoreshwa n’inzego za Leta ku mafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari ebyiri, ariko nta kimenyetso cyagaragaye ko inzego zizakoresha iryo koranabuhanga zabigizemo uruhare.

Yagize ati “Ingaruka y’ibi ngibi ni uko byatumye inzego nyinshi zitemera iri koranabuhanga, bituma ridakoreshwa uko bikwiye. Aha yavuze ko hari document tracking and work for management system, yaguzwe na RISA yoherezwa mu nzego kuva muri 2015 ku mafaranga arenga Miliyari imwe.”

Iyi sisiteme ntiyakoreshejwe n’inzego za Leta kubera amahugurwa adahagije n’ubufasha bwa tekiniki.

Hon. Murara yakomeje avuga ko RISA imaze kubona ko hari ikibazo itigeze ishaka ubundi uburyo bwo kugira ngo amakuru yari afitwe ashobore kubikwa mu buryo burambye, kandi nta kintu gihungabanye.

Mu gutanga ibisobanuro ku kibazo yagaragarijwe afatiye urugero kuri imwe muri izo sisiteme yaguzwe arenga Miliyari, Umuyobozi Mukuru wa RISA Innocent Muhizi yavuze ko impamvu itakoreshejwe n’inzego za Leta atari uko batagishijwe inama.

Yagize ati “RDB iyitangira muri 2015, hari habayeho inyigo igaragaza uburyo duhererekanya inzandiko zinjira mu bigo bya Leta, kandi ibyo izo nzego zari zibizi. Icyabayeho ni icyo nakwita kwanga impinduka, ku mikorere yari isanzwe ugasanga abantu birabagoye gufata imikorere mishya. Ni ikintu turimo kugenda tuvugurura mu mikoreshereze ya za sisiteme aho tutihutira kureba sisiteme ahubwo tureba icyo igiye gukora n’uko izakoreshwa.”

Ibi ariko ntabwo byigeze binyura abagize PAC kuko bavuga ko ibyakorwa byose bitakuraho ko sisiteme yahenze kandi ikaba itarimo gukoreshwa icyari kigamijwe.

Hon. Germaine Makabalisa yagize ati: “Jye ndibaza niba imyumvire y’icyagombaga gukemuka bose barabyumvise, kuko umuntu akuzaniye urupapuro ubizi neza ko rushobora gutakara, cyangwa n’iyindi mpamvu mwashakaga gukemura, iyo byumvikana n’ubushake bukava muri abo bantu, ntabwo bari kwinangira, byari gushyirwa mu bikorwa nk’uko bisanzwe. Nagira ngo mbaze niba mwarakoranye n’izo nzego kugira ngo bamenye ko batarimo kubikoreshwa cyangwa n’ubundi yaje idakemura ikibazo bafite.”

Hon Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yagize ati “Jyewe ndumiwe, tuzavuga ko abaturage binangira ku mpinduka, n’abakozi ba Leta tuvuge ko binangira? Ni gute Leta yagura sisiteme ikayishyiraho ngo inzego za Leta ziyikoreshe, inahenze kuriya, cyane ko Miliyari ari amafaranga menshi, byarangiza hakabaho umuntu wigumura ngo jye ntabwo nyikoresha. Ndatekereza ko hari indi mpamvu ibyihishe inyuma.”

RISA yemeye amakosa y’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse no gutanga amahugurwa ku bagenewe izo sisiteme hagaragaye intege nke ari nayo mpamvu zitakoreshejwe nkuko bikwiye, ndetse bemera kwikosora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza yatangiye gukurikiranwa ku byaha akekwaho bya Jenoside

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yatangiye gukurikirana Dosiye ya SP Musonera Eugene Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, ku byaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko uyu mupolisi wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza, yahamagajwe ngo abazwe ku byo akekwaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ati: "Ibyo akekwaho byose bihanwa n’amategeko azakurikiranwa hakurikijwe […]

todayMay 7, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%