Inkuru Nyamukuru

Hateganyijwe kugwa imvura n’ubwo ari mu mpeshyi

todayJuly 9, 2024

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024 hateganyijwe imvura mu turere tw’iNtara y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru no mutundi turere dutandukanye tw’igihugu.

Mu butumwa Meteo Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yavuze ko imvura iteganyijwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba, akarere ka Musanze, Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamagabe ,Nyaruguru na Huye ahandi hose hasigaye nta mvura ihateganyijwe.

Meteo yatangaje iri tegenyagihe nyuma y’uko ku mugoroba wa tariki ya 8 Nyakanga 2024 haguye imvura itunguranye irimo urubura n’inkuba nyinsi ikangiza imyaka y’abaturage ndetse inkuba igahitana abantu abandi bagakomereka.

Bimwe mu byangiritse twavuga nko mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Rwariro ko mu Mudugudu wa Rwariro na Kigarama, imvura ivanze n’umuyaga mwinshi byangije 73m² y’ubutaka bw’ibihingwa bitandukanye birimo, 25m² yimyumbati, 15m² amateke, 08m² ihinzeho Karoti na 25m² z’urutoki yangiza hegitari 105 zihinzeho icyayi cy’uruganda rwa Karongi.

N’ubwo ari igihe cy’impeshyi abaturage batamenyereye ko imvura igwa Meteo Rwanda isaba ko bahora biteguye igihe iguye bagafata ingamba zo kwirinda zirimo kugama munsi y’ibiti ndetse bakirinda no kugenda mu mvura batambaye inkweto.

Basabwa kandi kwirinda gucomeka ibintu bikoresha umuriro w’amashanyarazi igihe imvura irimo igwa kuko nabyo biri mu byongera ibyago byinshi byo kuba bakwibasirwa n’Inkuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Dr. Frank Habineza yasezeranyije kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage b’Akarere ka Muhanga ko nibamutora, azanoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo buteza imbere abatuye aho bukorerwa. Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, ubwo Ishyakya rya Green Party, ryiyamamarizaga mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Iri shyaka riramamaza Dr. Frank […]

todayJuly 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%