Perezida Paul Kagame yasobanuye ko atari we wagombaga kujya kwiga amasomo ya gisirikare muri Amerika ahubwo yari agenewe Maj Gen Fred Gisa Rwigema, wari ubakuriye icyo gihe.
Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, bagatemberezwa ndetse bakanasobanurirwa ayo amateka.
Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa byinshi ku mateka yo ku Mulindi wa Byumba, abanyamakuru bahawe umwanya wo kuganira n’umukuru w’Igihugu, bamubaza ibibazo bitandukanye, ari naho yaje gukomoza kubijyanye n’amasomo ya gisirikare yagiye kwiga muri Amerika, mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990, yajemo ariho aturutse.
Agaruka kuri ayo masomo yagiyemo muri Amerika, Perezida Kagame yavuze ko atari we wagombaga kujya kuyiga, kuko hari ikindi gihugu yari yoherejwe kwigamo, ariko kubera ko barimo gutegura urugamba rwo kubohora Igihugu mu gikorwa cyari gikuriwe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, aramwegera amusaba kureka kujyayo kugira ngo bitaburizamo umugambi bari batangiye.
Yagize ati “Ubwo twatangiraga gutegura urugamba rwo kubohora Igihugu, Abagande batangiye kubimenya, twabikoraga rwihishwa, dushishikariza Abanyarwanda kwinjira mu gisirikare n’abandi bari mu bice bitandukanye by’Isi kuza kubana natwe, kuko icyo gihe byari byoroshye kujya mu gisirikare muri Uganda, kubera ko hari imitwe myinshi yarwanaga, bashakaga abajya muri izo ntambara.”
Arongera ati “Bamwe muri twe twari twaragize amahirwe yo kuba mu batangiye urugamba, twari mu bategura bakanazamo abasirikare, sisiteme y’Abagande yashakaga kuduca intege kugira ngo itubuze ibyo twashakaga gukora, bashakaga kohereza bane muri twe bakuru mu bice bitandukanye byo hanze ya Uganda, kugira ngo dutatane.”
Muri uko gushaka kubatatanya boherezwa mu bice bitandukanye byo hiryo no hino ku Isi, nibwo Perezida Kagame yagiye kwiga muri Amerika nubwo atari we wagombaga kujyayo.
Ati “Fred Rwigema yagombaga kujya muri Amerika, nagombaga kujya muri Nigeria, Bunyenyezi Chris mwaramwumvise yoherejwe ahandi, Bayingana yagombaga koherezwa mu Burusiya. Tumaze kubimenya naganiriye na Fred, ndamubwira, ni jye wamubwiye ndanatsemba ko atagomba kugira aho ajya kuko byari kutwangiririza twese, yari umuyobozi wacu ndamubwira nti nugenda bizigiza umugambi wacu inyuma imyaka myinshi.”
Akomeza agira ati “Twaremeranyije ko agiye kubyanga, dutangira guhimba inkuru azabwira ubuyobozi kugira ngo babyumve, bumve ko atanze kujyayo, ajyayo mu buyobozi ababwira ko hari ibibazo bitatuma agenda, ntibabyakira neza. Ntekereza ko abo yabwiye ko atakigiye baganiriye bakavuga bati aba bantu hari icyo bariho, bahita bavuga bati niba wanze kugenda rero, Kagame agomba kugenda, byagombaga kuba we cyangwa jye kugira ngo icyo bashakaga gikomeze.”
Rwigema amaze kwanga kugenda byabaye ngombwa ko Kagame ari we ugenda, kuko bashakaga kubatandukanya ntibakomeze kugumana mu rwego rwo kuburizamo umugambi wabo.
Kagame ati “Barampamagaye barambwira bati Fred yagombaga kugenda avuze ko afite ibibazo, ni wowe ugomba kugenda, ndavuga nti nta kibazo, nsubirayo mbwira Fred nti urabona ubu baribaza ko bamenye gahunda zacu, ndamutse nanze bashobora kudufunga twese, kugira ngo turokoke bino dukomeze umugambi wacu, sigara ukore ibyo twakoraga, jye nzagenda ariko ibintu nibitangira nzashaka uko ngaruka byoroshye, ntabwo nzakenera uruhushya kuri uwo ari we wese, ni uko byagenze.”
Perezida Kagame avuga ko yagiye amaze igihe gito ashyingiranywe na Madamu Jeannette Kagame biba ngombwa ko ava mu kwa buki aragenda, nubwo nyuma yaje kumusanga muri Amerika.
Aho muri Amerika niho Perezida Kagame yavuye aza kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, nyuma y’uko uwari uyoboye urwo rugamba Maj Gen Fred Gisa Rwigema yari amaze kuraswa akitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri gusa atangije urugamba.
Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, nta cyizere bari bafite cyo kurutsinda uretse umutima wo gukunda igihugu no kurwanira ukuri. Ibi yabitangarije ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu kiganiro agiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, mbere yo gutangira igikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024. Abajijwe ikibazo ku cyizere […]
Post comments (0)