Inkuru Nyamukuru

Ubuzima nanyuzemo bwatumye ntinyuka kuba umushoferi w’ikamyo – Mutumwinka

todayJuly 23, 2024

Background
share close
Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Mutumwinka avuga ko yabanje gukora mu igaraje mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka z’ikamyo akajya agerageza no gutwaraho ariko atarabona ibyangombwa.

Ati “Kumwe ukanika imodoka ukayatsa ugirango wumve ko ikibazo yari ifite cyakemutse nange niko nabigenzaga ariko nyuma nza kugira igitekerezo cyo kujya kwiga gutwara amakamyo nshaka n’uruhushya runyemerera kuzitwara nza kurubona”.

Amaze imyaka ibiri muri uyu mwuga wo gutwara amakamyo aho akora urugendo rw’iminsi itatu ava mu Rwanda ajya Tanzaniya ndetse anagaruka.

Mutumwinka avuga ko yabanje kwitinya kuba yakwicara mu modoka ngo atware ariko buhoro buhoro aza kugenda atinyuka.

Agikora urugendo rwa mbere ngo yagize ubwoba ariko abandi bashoferi b’abagabo batwara amakamyo bakamutinyura ko agerayo amahoro.

Ati “Bwa mbere uratinya ariko kuko ikamyo igenda gake gake itihuta n’ubundi ugenda ushira igihunga buhoro buhoro mpaka ukomeje urugendo ukagera aho wajyaga”.

Mu ngorane ajya ahura nazo ni igihe imodoka yagize ikibazo mu nzira ariko ngo yiyambaza bagenzi be batwara amakamyo bakamufasha ndetse hari nubwo abandi banyura mu muhanda bashobora kumurwanaho igihe akeneye ubufasha bwihuta.

Ati “Nanjye kuko nize ubukanishi hari ibyo nshobora kwifasha igihe ngize ikibazo, gusa bigorana mu masaha y’ijoro kuko usanga aribwo nshobora kugira ingorane ntawe undi hafi bikaba ngombwa ko mpagarara nkamenyesha bagenzi bange ko nagize ikibazo bakaba bamfasha”.

Umwuga wo gutwara iyi modoka y’ikamyo yo mubwoko bwa Man umwijiriza amafaranga atari make mu kwezi kuko iyo arebye umushahara ndetse n’andi agenerwa y’urugendo ashobora kwinjiza ibihumbi 700frw buri kwezi.

Ati “Mbasha kurihira abana ishuri, nkababonera ibyibanze byose ndetse nkanagira ayo nzigama nkabasha gukora ibikorwa binteza imbere”.

Mutumwinka avuga ko nta kazi umugore atashobora kuko yifitemo imbaraga nyinshi igikenewe ari ukwitinyuka gusa.

Avuga ko nubwo muri uyu mwuga utaritabirwa n’abagore benshi bawukora, kugeza ubu mu Rwanda hari abagore 6 batinyutse gutwara imodoka y’ikamyo. Ati “Abandi mbabona mu modoka zisanzwe na moto ariko ni izi z’amakamyo uwabyiyemeje arazitwara”.

Mutumwinka agira inama abantu batandukanye cyane abagore kutitinya kuko bashoboye gukora imirimo itandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusaruro mbumbe w’ubuhinzi wiyongereyeho toni zirenga ibihumbi 300

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya 2024 A wiyongereyeho toni zigera hafi ku bihumbi 316. Kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi ngo byatumye abaturage barushaho kwihaza mu biribwa ahanini bitewe n’uko ku isoko ibiciro bya bimwe mu biribwa byagiye bigabanuka. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giheruka gutangaza ko umusaruro mbumbe w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 7% mu gihembwe […]

todayJuly 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%