Perezida Ruto yashyize muri Guverinoma abatavuga rumwe na Leta ye
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yongeye gutangaza abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye barimo bane bari mu ruhande rw’abatavuga rumwe na we.
KT Radio Real Talk, Great Music
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), rwatangaje ko rubona abazitabira imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2024) bashobora kuba benshi, kubera iyo mpamvu bagasabwa kwigurira hakiri kare amatike bataragera ku irembo aho bayasabwa, mu rwego rwo kwirinda umubyigano no kuhatinda.
Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter, mu kiganiro yahaye KT Radio yagize ati “Uwifuza kugura itike yo kujya muri Expo akoresheje MTN akanda *182*3*3# agakurikiza amabwiriza, yaba akoresha Airtel agakanda *182*3*4# nabwo agakurikiza amabwiriza.”
Hunde avuga ko iyo umuntu amaze kubona ubutumwa bumwereka ko aguze itike, ahita abubika akazabwerekana ku marembo aho yinjirira ajya muri Expo 2024 igihe cyose azagirayo bitarenze tariki 15 Kanama 2024, ubwo iryo murikagurisha rizaba rirangiye.
Umwana ufite imyaka y’amavuko kuva kuri ine (4) kugeza kuri 16, yishyura itike y’amafaranga 500Frw, mu gihe umuntu mukuru yishyura amafaranga 1,000Frw.
Hunde avuga ko kugura itike mbere yo kugera aho umuntu ayisabwa bituma azahagarara umwanya muto bamurebera niba ari iya nyayo, kuruta uko umuntu yabanza guhagarara ku marembo arimo kugura, igikorwa gishobora gutuma abantu baba benshi ku marembo bigateza umubyigano no gutinda kwinjira.
Hunde avuga ko Expo 2024 ishobora gusurwa n’ababarirwa mu bihumbi 15 na 20 ku munsi mu minsi y’imibyizi, hamwe n’ibihumbi bibarirwa hagati ya 40 na 45 ku munsi mu mpera z’icyumweru (Weekend).
Ibi abishingira ku mubare munini w’abacuruzi baturutse hirya no hino mu Gihugu no mu mahanga kugeza ubu bamaze kurenga ikigero cya 100% mu gihe habura amasaha make ngo Expo 2024 itangire kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024.
Avuga ko ibibanza by’abamurika byose uko ari 795 byamaze kwishyurwa, ndetse hakaba hari n’abamaze kurengaho bagera kuri 40 basabye guhangirwa ibibanza bishya.
Umuvugizi wa PSF avuga ko mu gihe COVID-19 yari imaze kugenza make ibibanza byishyurwaga byari nka 15%, nyuma yaho muri 2023 hafatwa ibingana na 65%, none ubu kuba hafashwe hose ngo ni ikigaragaza ko ubukungu bumaze kuzahuka ku buryo n’abakiriya bazaba benshi.
Hunde avuga ko igihe ibibanza byafatwaga ku kigero cya 15%, abaguzi na bo babaga bagera kuri 8000, ubu rero akaba ateganya ko bashobora kwikuba inshuro zirenga eshatu.
Asaba ko abafite umwanya bajya baza hakiri kare aho gutegereza nimugoroba kugira ngo bitabagora gutaha cyangwa kugenda nijoro mu kavuyo kenshi.
Abaje gusura, n’iyo umuntu atashye nta kintu aguze, ubutaha ngo ni we uhinduka umuguzi akigira ku ruganda kuko yahuriye na ba nyirarwo mu imurikagurisha.
Hunde yizeye ko abamurika bazakatura ibiciro ku rugero rwa 10%-20% nk’uko ngo basanzwe babikora, ndetse bagasabwa kuzana ibicuruzwa byinshi ku buryo abakiriya batabishaka ngo babibure.
Written by: KT Radio Team
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yongeye gutangaza abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye barimo bane bari mu ruhande rw’abatavuga rumwe na we.
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)