Abaturage b’Umudugudu w’Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi barifuza ko bahabwa amazi meza bikabarinda gukomeza kuvoma ayifashishwa mu kuhira imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub, kuko abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima.
Masengesho Queen, umwe mu baturage ufite akazi kuri uyu muyoboro w’amazi, avuga ko kenshi abantu bagwamo ari abana baba bogeramo ndetse n’abaje kuvoma uretse ko ngo hari n’uwaguyemo yasinze.
Agira ati “Hano mu muyoboro abantu bagwamo cyane cyane abana bogeramo rimwe na rimwe bakananirwa kuzamukamo ariko hari n’ababa bavoma bakanyerera bakagwamo. Hari n’igihe haguyemo umuntu wari wanyoye inzoga ndetse na RIB yanabajije abaturage bari kumwe na we bavuga ko yari yafashe ku icupa.”
Umukuru w’Umudugudu wa Akayange, Mugume George, avuga ko abantu bamaze kumenyekana bapfuye baguye muri uyu muyoboro w’amazi ari 17 harimo abana 10 n’abakuru barindwi harimo ba rushimusi b’inyamanswa zo muri Pariki y’Akagera banyura mu muyoboro amasaha y’ijoro.
Agira ati “Tumaze kubarura abantu 17 baguyemo abenshi ni abana kuko abakuru ndakeka batarenga abantu barindwi (7) harimo abajya guhiga inyamanswa muri Pariki bakayanyuramo mu ijoro bamwe bakahasiga ubuzima.”
Avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko uyu muyoboro wazitirwa ndetse n’abaturage bagahabwa amazi inyuma yawo kuko hari n’abagwamo ari bagiye kuhavoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko mu rwego rwo kubonera abaturage amazi meza hari imishinga ibiri irimo gukorwa, uwa Muvumba Multi-Purpose Dam uzatanga Metero Cube (M3) ibihumbi 50 ku munsi, ndetse n’uwo kuvugurura urugomero rw’amazi rwa Ngoma rukazajya rutanga M3 12,000.
Yongeraho ko mu gihe ibi bitari byakorwa ngo harimo gushakishwa abafatanyabikorwa babaha nayikondo ku buryo yashyirwa mu Mudugudu wa Akayange, bikarinda abaturage kujya gushaka amazi ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nanone ariko ngo barimo kuvugana n’umushinga wa Gabiro Agri Business Hub uburyo abaturage bahabwa amazi ahantu hitaruye umuyoboro ku buryo byabarinda impanuka. Ati “Turimo turavugana na Gabiro Agri Business Hub, uburyo abantu bashobora gufatira kuri ariya mazi kugira ngo bariya baturage baturiye uriya muyoboro babe bahabwa amazi ahawitaruye ku buryo bitabateza impanuka.”
Mu mikorere y’uyu mushinga wa Gabiro Agri Business Hub hasanzwemo kwegereza abaturage amazi yifashishwa mu kuhira mu gice cyagenewe abaturage ndetse n’azifashishwa mu kuhira amatungo yororerwa mu butaka butari mu mushinga.
Itsinda ry’inzobere mu by’umutekano rigizwe n’abakuriye serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RDC. Icyemezo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR cyafatiwe mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, na Angola kuwa 30 Nyakanga 2024. Muri Kanama 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço, yashyikirije Perezida Paul […]
Post comments (0)