Inkuru Nyamukuru

Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku mafaranga y’ibikorwa-remezo

todayNovember 6, 2024

Background
share close

Bamwe mu baturage by’umwihariko abarimo kubaka ahakaswe amasite, barinubira gutanga amafaranga yitwa ay’ibikorwa remezo ariko ntibabihabwe nkuko bikwiye, ahubwo bikaba ngombwa ko ababishoboye babyishakira bagombye gutanga andi mafaranga kandi baba barabyishyuye.

Ubusanzwe ahenshi mu bice bitandukanye by’Igihugu iyo umuntu agiye kubaka muri site, hari amafaranga asabwa yitwa ay’ibikorwa remezo, bikavugwa ko uyatanze azahabwa serivisi zirimo gusiburirwa imihanda inyuzwamo imashini kugira ngo igaragare, buri wese ugiye kubaka agatererwa borune byose byiyongeraho kwegerezwa amazi n’amashanyarazi.

Abo twaganiriye batubwiye ko site zidatanga amafaranga angana bitewe n’aho ziherereye, ariko ahenshi batanga hatagi y’ibihumbi 250- 500 ku muntu ugiye kubaka mu kibanza gifite ubuso bungana na 15/20, akaba ashobora kwiyongera bitewe n’ingano y’ubuso bugiye kubakwaho.

Nyuma yo gutanga amafaranga yitwa ay’ibikorwa remezo ajya kuri konte yitwa iya komite ya site, ugiye kubaka aba asabwa kwishyura andi agera ku bihumbi 100 cyangwa akarenga bitewe n’agace agiye kubakamo, yo guhabwa uruhushya rumwemerera kubaka, ashyirwa kuri konte y’Akarere.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko n’ubwo bishyura amafaranga y’ibikorwa remezo, uretse imihanda bakatirwa mu masite, ibindi babyishakamo ku buryo hari naho batarabona amashanyarazi, amazi ndetse n’imihanda ikaba yaragiye ikorwa mu buryo butanoze ku buryo n’ubwo ushobora gufasha ibikoresho kuhagera ariko hari aho bishobora no guteza impanuka, ari na ho bahera bibaza icyo amafaranga batanze aba yarakoreshejwe.

Umwe muri bo utuye muri site zo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko yibaza ibikorwa remezo bivugwa ibyo aribyo, kubera ko n’ubwo batanze amafaranga yabyo ariko ibyinshi babyikoreye.

Ati “Iyo ugiye gutura ahantu amazi urayizanira, aho itiyo uzafatiraho iri, bagupimira uburebure, WASAC ikaza ikagupimira ibyo ugomba kugura, ukabigura amazi ukayabona. Iyo ugize Imana ugasanga ari hafi yawe biba ari amahire, ariko iyo ari kure biraguhenda cyane.”
Yungamo ati “Niba ari amashanyarazi na byo biba ari kimwe, kuko ibyo ukeneye byose kugira ngo agere ku nzu yawe urabyikorera, ngasigara nibaza ngo ese ayo mafaranga y’ibikorwa remezo ni ay’iki, kandi aba ari menshi, wahindukira ugasanga n’uwo muhanda babahaye utagendeka bigusaba kuwitunganyiriza.”

Undi wavuganye na Kigali Today ni uwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uvuga ko bitari bikwiye kuba umuturage yishyura amafaranga yarangiza akamara igihe atarabona ibikorwa remezo yishyuye.

Ati “Iyo site ikashwe hakajyaho imihanda, amazi n’amashanyarazi asigara ari ikibazo, ku buryo ugiye kubaka asigara abyishakamo, kandi ugasanga izo site zakashwe kuzajya gukurura amashanyarazi bizasaba turansifo (Transformer) bizasaba ibintu birebire, birimo amatiyo, amapoto bigatuma hari aho usanga bituma site zidindira.”

Arongera ati “Birabangamye cyane, kuko umuturage niba yishyuye ibihumbi 300 bye, umubwira ko ari ay’ibikorwa remezo, harimo amazi n’amashanyarazi, yamara kugura ikibanza ibyo byose akarinda amara imyaka itatu nta na kimwe arabona, biramudindiza, rimwe na rimwe ugasanga yanze no kubaka aho hantu agiye gushaka ahandi agura hari ibikorwa remezo. Iki ni ikibazo ubuyobozi bwakagize icyo bukoraho.”

Uwo twasanze arimo kubaka muri site ya Nunga mu Murenge wa Gahanga ati “Nkahangaha ibibanza byose ubona hano ayo mafaranga yaratanzwe, ariko ibindi bisigaye, umuriro, amazi ni ukubyishyura REG na WASAC nk’uko bisanzwe, birimo intsinga, agatiyo kava hano kajya hariya n’ibindi byose, kandi byakabaye ari ibintu bikorerwa rimwe, tuvuge niba yaratanzwe, wowe ukagenda ukeneye umuriro n’amazi bakabiguha bikarangira.”

Mu gushaka kumenya byinshi ku mafaranga y’ibikorwa remezo, Kigali Today yaganiriye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali by’umwihariko abashinzwe igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, buyitangariza ko aba yaragenewe ibikorwa bitandukanye birimo, guhanga imihanda kuko imodoka zikora icyo gikorwa zishyurwa kuri buri kilometero.

Anakoreshwa mu kwishyura inyubako zagonzwe n’ibikorwa remezo, kugaragaza imbago z’ibibanza n’imihanda no gutera borune (bornes/ beacons), kwishyura ibishushanyo by’ibibanza (fiches cadastrales), kwishyura rwiyemezamirimo wakoze inyigo y’igishushanyo cy’imitunganyirize ya site hamwe no kwishyura ubukode bw’aho ubuyobozi bwa site bukorera n’ibikoresho nkenerwa.

Ni amafaranga ubwo buyobozi buvuga ko aba yishyuwe kugira ngo akoreshwe mu bikorwa by’ibanze bibanziriza itunganywa rya site, bisobanuye ko mu gihe site yamaze gutunganywa ari bwo abaturage bagana ibigo bitanga ifatabuguzi ry’amazi n’umuriro.

Ku rundi ruhande ariko ngo usanga kubera ko hari ahantu site zijya hatari hatuwe cyane, biba ngombwa ko abahageze mbere bagira imbogamizi mu kubona amazi bikaba byabatwara ikiguzi gihanitse.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi Marie Solange Muhirwa, avuga ko mu rwego rwo korohereza abatanga ayo mafaranga hari ikirimo gukorwa.

Ati “Umujyi wa Kigali ubu ukorana n’ibigo nka WASAC Group Ltd na REG mu igenamigambi ry’ahazashyirwa site kugira ngo muri gahunda bashyiremo kuzegereza ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’amazi muri site.”

Amafaranga y’ibikorwa remezo atangwa kuri buri site agenwa n’inyigo za site, bitewe n’imiterere yazo ndetse n’akazi kazahakorwa kugeza site irangiye.

Bimwe mu bishingirwaho agenwa birimo, imiterere ya site kuko iyo ari ahantu hahanamye usanga bigorana mu guhanga imihanda bikaba byatuma ikiguzi kijya hejuru ugereranyije n’aharinganiye.

Iyo hatuwe cyane, usanga haboneka ibikorwa remezo byinshi bigongwa n’imihanda bityo bigatuma imitungo izimurwa yiyongera ari na ko byongera amafaranga y’ibikorwa remezo.

Iyo hari abashobora kwifuza ko bashushanya ibibanza n’imihanda abandi bagashaka guhita batunganya n’imihanda bagashyiramo laterite, bituma igiciro gitandukana.

Rwiyemezamirimo wakoze inyigo, agaragaza ingengo y’imari izakenerwa ngo iyo nyigo ibashe gushyirwa mu bikorwa, igiteranyo cyayo kikagabanywa n’umubare w’ibibanza byavuye muri iyo site, ari na bwo hamenyekana umubare w’amafaranga buri muntu uhafitemo ikibanza agomba gutanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Bushinwa

U rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Bushinwa, mu Mujyi wa Shanghai rigamije guha ibihugu umwanya wo kwiyerekana no kugaragaza ibyo byohereza ku isoko ryo mu Bushinwa (China International Import Expo, CIIE). Li Qiang, umukuru wa Guverinoma mu Bushinwa, niwe wagejeje ijambo ku bitabiriye ibirori byo gufungura iryo murikagurisha ngarukamwaka rya CIIE, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ribaye ku nshuro ya karindwi (7) rihurirana n’inama […]

todayNovember 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%