Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze, kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, yafashe abantu 41 bacyekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byakozwe mu rwego rwo gukumira no kurinda ingaruka zituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe butera impfu z’abantu bagwa mu birombe ndetse no kwangiza ibidukikije.
Mu butumwa Polisi yanyujije kuri X yavuze ko abafashwe ari abakozi basanzwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abacuruzi bagura ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu butumwa Polisi yanyujije kuri X yavuze ko abafashwe ari abakozi basanzwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abacuruzi bagura ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.
Abafashwe mu Karere ka Kamonyi, ni17, mu Karere ka Ruhango, hafashwe 09, mu Karere ka Muhanga, hafashwe 25.
Ibyafashwe harimo ibiro 300kgs bya Gasegereti, 400kgs ya Lithium, moteri imwe (1), inyundo eshatu (3), amapiki ane (4), ibiro 150 kg bivanze na koruta, ibitiyo 12, Umunzani umwe (1) upima uburemere, n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Agaruka ku ngaruka zituruka kuri ubu bucukuzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yaburiye abishora muri ubu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe, abibutsa ko bikorwa gusa n’uwabiherewe Uruhushya.
Yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga, ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe ubwacyo kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya.”
Yakomeje agira ati, “Aho ni hahandi usanga abishora mu bucukuzi butemewe, bitewe n’uko badafite ubumenyi buhagije n’ibikoresho byabugenewe, bahura n’akaga ko kuba bagwirwa n’amasimu bakahatakariza ubuzima, abandi bagakomereka, kwangiza ibidukikije, gushyira mu manegeka abaturiye ibirombe no kuba ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga ndetse n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye uruhushya kandi ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, abazafatwa bagakurikiranwa, ashimira n’abatanze amakuru, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse
Ingingo ya 64 ikomeza ivuga ko; Umuntu utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ya 30,000,000 Frw, ariko itarenze 60,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 65; uhamijwe n’urukiko gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 60.000.000 Frw ariko itarenze 120.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Post comments (0)