Chorale de Kigali iri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo bise ‘Voices Harmony’ giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki.
Ni gitaramo kizabera kuri Kigali Universe, ndetse bikaba ari ubwa mbere iyi korali igiye kuhakorera igitaramo.
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa 19 Kamena 2025, bwavuze ko iki gitaramo kuri muri gahunda bafite yo gukora ibitaramo byinshi mu mwaka, kuko abantu bari basanzwe bamenyereye igitaramo kimwe cyabinjizaga mu minsi Mukuru isoza umwaka kizwi nka “Christmas Carols Concert”.
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko abakunzi babo babasabye kongera ibitaramo bakora mu mwaka, aho gukomeza kuguma kuri kimwe cyo mu Ukuboza.
Ati: “Ni bwo Chorale de Kigali yafashe icyemezo cyo gutangiza ibindi bikorwa bishya birimo iki gitaramo kizahuzwa n’umunsi mpuzamahanga w’umuziki.”
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude
Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko bitewe n’uko iki gitaramo bagihuje n’umunsi mpuzamahanga wa muzika, bazaririmba indirimbo zitandukanye mu buryo buzashushanya amateka y’umuziki.
Ati “Tuzaririmba indirimbo zitandukanye, ni igitaramo kizaba cyubatse mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki ariko tukibanda ku bwoko bw’uwo dukora.”
Bigango akomeza avuga ko bazaririmba indirimbo bahereye ku za kera haba ku zo hanze ndetse no mu Rwanda kugeza n’izo mu bihe bya vuba aha.
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buvuga kandi ko abantu badakwiye kugira impungenge batekereza ko iki gitaramo gikuraho icyo kwizihiza Noheli basanzwe bakora ndetse bahamya ko nacyo giteganyijwe kandi iki nikirangira bazahita binjira mu myiteguro yacyo.
Umuyobozi wa 1:55 AM, inabarizwamo ibikorwa bya Kigali Universe, Kenny Mugarura yavuze ko biteguye kwakira iki gitaramo byihariye, cyane cyane mu rwego rwo gukurura n’urubyiruko rusanzwe rukunda umuziki wa Secular.
Yagize ati: “Ni igitaramo kihariye mu buryo giteguwe, kizazana impinduka mu buryo abantu basanzwe babona ibitaramo bya korali. Kigali Universe ni urubuga rwiza rwo guhuriza hamwe injyana n’ubuhanzi bugezweho.”
Ku bijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo yaba ubuyobozi bwa Kigali Universe kizaberamo ndetse n’ubwa Chorale de Kigali bose bemeje ko ari ikibazo cy’igihe kuko buri ruhande ibyo rwasabwaga rwamaze kubishyira ku murongo.
Ubuyobozi bwa ‘Chorale de Kigali’ bwibukije abantu kugura amatike hakiri kare kuko bitewe n’umwanya muto w’aho iki gitaramo kizabera amenshi ari gushira ku isoko.
Kwinjira muri iki gitaramo ahasanzwe ni 20,000 Frw, VIP ni 40,000 Frw, ndetse n’ameza y’ibihumbi 300 Frw.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu muri iki kigo. Uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’abandi ba ofisiye mu nzego zitandukanye muri RDF ndetse n’izindi nzego. Abasoje aya mahugurwa bagaragarije abayobozi bakuru […]
Post comments (0)