Abaturage bo mu karere ka Rubavu barashishikarizwa guca ukubiri n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge haba kuzikora, kuzigurisha ndetse no kuzinywa bitewe n’ingaruka zitandukanye zigira ku buzima zikaba n’intandaro y’ibyaha birimo ubujura, urugomo n’amakimbirane mu miryango.
Ubu butumwa babuhawe ku wa Kane tariki ya 22 Nzeri, mu gikorwa cyo kwangiza litiro 2,300 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zafatiwe muri ako karere ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Litiro 2000 z’inzoga zizwi ku izina ry’umwimerere zafatiwe mu rugo rwa Fidele Hitiyaremye, mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, mu murenge wa Rubavu mu gihe litiro 300 zafatiwe kwa Febron Ndayambaje mu mudugudu wa Gihira, akagari ka Butaka mu murenge wa Bugeshi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Superintendent of Police (SP) Bosco Karega, yavuze ko izi nzoga zangiza ubuzima bw’abaturage zikanaba kimwe mu bikurura ibyaha birimo ubujura n’urugomo.
Perezida w'Urukiko rukuru rwa Repuburika ya Centrafurika, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Nzeri, yatangaje ko basheshe komisiyo yari yashyiriweho amavugurura y’itegeko nshinga. Perezida Perezida Faustin-Archange Touadera yashakaga ko manda ntarengwa yakurwaho, bityo akaba yakomeza kwiyamamariza kuyobora igihugu. Abashyigikiye Touadera mu kwezi kwa gatanu bari basabye ko itegeko nshinga rihindurwa, hagakurwamo manda ntarengwa za perezida, bavuga ko zitaboneka mu bihugu byinshi bituranye na Centrafurika. Abaperezida bandi benshi b’Afurika, mu bihugu […]
Post comments (0)