Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama ya kabiri yiga ku ishoramari mu bikorwaremezo ku Mugabane wa Afurika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Sénégal byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023.
Umukuru w’Igihugu akigera ku kibuga cy’indege, Léopold S. Senghor, yakiriwe na mugenzi we, Macky Sall, Perezida wa Senegal, ndetse bagirana ibiganiro byibanze ku karere, umugabane wa Afurika n’ibibazo bikomeje kugaragara ku isi muri rusange.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri yiga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo muri Afurika yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 1 ikazageza tariki 3 Gashyantare 2023. Izabera ahazwi nka ‘centre international de conférences Abdou Diouf (CICAD)’ muri Sénégal.
Iyi nama yateguwe n’ikigega cy’iterambere cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Guverinoma ya Sénégal.
Igamije guhuza abafatanyabikorwa b’ibanze barimo guverinoma z’ibihugu bya Afurika, abikorera, ibigo by’imari ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu kurebera hamwe uko harushaho kongerwa imbaraga muri gahunda zo kubona amafaranga akoreshwa mu guteza ibikorwaremezo muri Afurika.
Iyi nama izagaruka kandi ku bijyanye na gahunda igamije guteza imbere ibikorwaremezo by’abikorera muri Afurika (Izwi ku izina rya PIDA – Private Infrastructure Development in Africa).Iyi gahunda ihuriweho n’imishinga 69 irimo amazi, ingufu, ikoranabuhanga n’ubwikorezi, ifite agaciro ka miliyari 160 z’amadolari.
PIDA ni gahunda ihuriweho na komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere, NEPAD na Banki nyafurika itsura amajyambere, yagenwe nk’ikigo kigomba gukurikirana iyi gahunda.
Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu bazayitangamo ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri gahunda zigamije guteza imbere ibikorwaremezo byihariye.
Perezida wa Senegal, Macky Sall, Ari nawe uyoboye AU uriho, azaba ari kumwe ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika, barimo Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa NEPAD, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, Mohamed Bazoum, Perezida wa Niger na Faure Gnassingbe, perezida wa Togo.
Inama ya mbere nk’iyi yiga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo, nayo yabereye i Dakar muri Sénégal yakirwa na Perezida Macky Sall muri Kamena 2014.
Post comments (0)