Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rwitabiriye gahunda igamije guteza imbere Afurika

todayMarch 1, 2024

Background
share close

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye gahunda yiswe ‘Young Leaders Program’ ibaye ku nshuro ya gatatu. rumugaragariza imwe mu mishinga rufite rwifuza guteza imbere.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’uru rubyiruko muri Village Urugwiro, ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Iyo gahunda ya ‘Young Leaders Program’, isanzwe itegurwa n’Umuryango uhuje Abafaransa n’Abanyafurika, French-Africa Foundation, aho yitabirwa buri mwaka n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa muri Afurika.

Uru rubyiruko ruhagarariye abandi rwagaragarije Perezida Kagame gahunda rufite, zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence), kwihaza mu biribwa ndetse n’uburezi.

Umuryango wa French-Africa Foundation, washinzwe mu 2019 ufite intego yo guhuriza hamwe no guteza imbere ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, binyuze mu rubyiruko rufite impano mu buryo butanga icyizere, mu nzego zirimo ubukungu, politiki, imibereho n’umuco, cyane cyane binyuze muri gahunda yayo ya Young Leaders Program.

Alexandre Coster, Khaled Igué, Grégoire Schwebig, Marion Scappaticci ndetse na Yvonne Mburu ubwo bagiraga igitekerezo cyo gushinga umuryango wa French-Africa Foundation bari bagamije kurebera hamwe uburyo umubano wa Afurika n’u Bufaransa watezwa imbere ku nyungu z’impande zombi.

Uru rubyiruko rwahawe ikaze na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, wabaganirije byinshi ku Rwanda, uburyo rwongeye kuzahuka nyuma y’amakuba rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabagaragarije ko inzira u Rwanda rwanyuze rwongera kwiyubaka, yabereye icyitegererezo cy’intsinzi ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bishingiye ku buyozi bwarwo bureba kure, ndetse n’uburyo rwashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga harimo n’abafatanyabikorwa baturuka mu Bufaransa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Yafatanywe amasashe ibihumbi 80

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80. Yafatiwe mu mudugudu wa Gasenyi, akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare, ayatwaye kuri moto yerekeza mu Karere ka Musanze. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko […]

todayFebruary 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%