Inkuru Nyamukuru

Ubu rero n’iyo urupfu rwaza rukijyanira ariko mvuye i Maka – Umukecuru w’imyaka 86

todayAugust 27, 2019 32

Background
share close

Abayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu (85) bageze i Kigali ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019 baturutse i Maka muri Arabiya Sawudite, aho bari baragiye mu mutambagiro (Hidja).

Umwe muri aba ni umukecuru witwa Amina Mukanduhura w’imyaka 86 y’amavuko wagiye avuga ko atazi niba azagerayo, wishimiye kugarukana nabo ari muzima. Ubwo bahagurukaga tariki 28 nyakanga, uyu mukecuru yagaragazaga intege nke z’izabukuru, ndetse na we akivugira ko atazi niba azagerayo.

Ubwo bageraga i Kigali ku kibuga cy’indege, mu mpera z’icyumweru gishize, uyu mukecuru yari ari kumwe n’abandi bajyanye akavuga ko yujuje ibyo yasabwaga. Uyu mukecuru avuga yari afite akagare yahaguze yakoreshaga mu kugenda kamworohereje gukora uwo mutambagiro mutagatifu.

Uyu mukecuru yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu n’ubw’igihugu cy’u Rwanda bwabafashije kuzuza ibyo basabwa byerekeranye n’imyemerere.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatuye ku Kirenge barasaba ko ikirenge cya Ruganzu cyahahoze cyahagarurwa

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakomeje gusaba ubuyobozi ko ikirenge cya Ruganzu, kimwe mu bimenyetso ndangamateka byo muri ako gace kivanywa mu ngoro ndangamurage y’amateka ya Huye kikagarurwa ku ivuko. Ikirenge cya Ruganzu kimuriwe muri iyo ngoro ahagana muri za 80 hakorwa umuhanda Kigali - Rulindo. Icyifuzo cyo kukigarura ku gicumbi, abaturage bagitanze mu muhango wo gutaha ku mugagaro inyubako ndangamateka zishamikiye ku kigo ndangamateka cy’akarere ka Rulindo kitwa […]

todayAugust 25, 2019 238

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%