Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu kurwanya umwanda mu baturage

todayAugust 27, 2019 30

Background
share close

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arahamagarira Abantamadini n’Abanyamatorero gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze, kwita ku kibazo cy’umwanda wugarije baturage muri iyo ntara.

Mu nama iherutse kubera mu karere ka Musanze, yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’Amadini n’Amatorero, ubuyobozi mu nzego za Leta bwasanze ari ngombwa ko hitabazwa n’abanyamadini mu kurandura burundu ikibazo cy’umwanda muri iyo ntara ifite ba Mukerarugendo benshi bayigana.

Mu ntara y’amajyaruguru hakaba hari hamaze iminsi hatangirijwe ukwezi kw’ubukangurambaga ku isuku, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira isuku haba mu myambarire, aho barara, mu bwiherero mu byo barya n’ibindi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Rukamba arasaba abakobwa kutiringira imiti iboneza urubyaro

Umushumba wa Diyosezi Gaturika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, aragira abakobwa inama yo kutiringira imiti yo kuboneza urubyaro, ahubwo bakifata, bazirikana ko abana bazabyara ntawe uzabafasha kubarera. Ibi akaba yarabivugiye muri paruwasi ya katedarari ya Butare, mu birori byo kwizihiza umunsi w’iyi paruwasi, byabaye ejo ku cyumweru. Musenyeri Rukamba asaba kandi abakobwa babyarira iwabo kabiri cyangwa se gatatu, kwigarukaho bakitekerezaho kandi bagasigaho, kuko abana babyara ntawe uzabafasha kubarera. Musenyeri Rukamba […]

todayAugust 27, 2019 18

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%