Inkuru Nyamukuru

Leta yashoye miliyari 11Frw mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirika

todayAugust 27, 2019 24

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi, RAB, kiratangaza ko Leta yashyize miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya umusaruro muri rusange kuko kugeza ubu ngo hakiri mwinshi wangirika.

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’itangizwa ku mugaragaro ry’inama mpuzamahanga ivuga ku bijumba, inama izwi nka APA (African Potato Association).

U Rwanda ngo ruri mu bihugu bitandatu bya mbere ku mugabane wa Afurika bifite umusaruro mwinshi w’ibijumba.
Dr Karangwa avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwagize umusaruro w’ibijumba ungana na toni miliyoni imwe n’ibihumbi 186,731, ngo ukaba ari umusaruro ushimishije nubwo ngo ari ngombwa ko ukomeza kongerwa.

Inama mpuzamahanga ku bijumba, APA, ibaye ku nshuro ya 11 ikaba yitabiriwe n’abantu basaga 3000, yatanyiye ku ya 25 Kanama ikazasozwa ku ya 29 Kanama 2019.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Uganda yarezwe mu rukiko ashinjwa “kublocka” umuturage kuri Twitter

UmunyaUganda wiga muri Leta Zuze Ubumwe z’Amerika yareze mu rukiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amushinja kuba yaramubolotse (block) ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Hillary Seguya wiga mu ishuri rikuru rya Harvard aho muri Amerika, yatanze ikirego cye mu rukiko rukuru rw’I Kampala ku wa mbere wa kino cyumweru, aho yifuza ko uru rukiko rwemeza ko kuba Perezida Museveni yaramublotse bijyanye no guhonyora uburenganzira ahabwa n’itegekonshinga rya Uganda bwo kudashyirwa […]

todayAugust 27, 2019 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%