Musanze: Ikibazo cy’amazi cyatumaga abaturage bava mu ngo cyatangiye gukemuka
Ikibazo cy’abaturage bo mu mujyi wa Musanze bari bamaze iminsi badafite amazi mu ngo cyatangiye kubonerwa umuti. Abo baturage bari bakupiwe amazi bitewe n’ikorwa ry’imihanda, abaturage bakaba bagaragazaga impungenge ko bahurira ku tuzu tw’amazi rusange ari benshi bakagaragaza impungenge z'uko bashobora kuhandurira Coronavirus ihangayikishije urwanda n'isi muriyi minsi . Kuva ejo ku wagatatu ibikorwa byo kugarura amazi mu duce bari barayabuze byaratangiye.
Post comments (0)