Inkuru Nyamukuru

Imvura y’umuhindo ishobora kuba nke, abahinzi bihutire gutera

todaySeptember 9, 2020 40

Background
share close

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere(Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo wa 2020 izaba iri munsi gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo, mu bice byinshi by’igihugu.

Meteo Rwanda ikaba igira inama inzego zitandukanye gufata ingamba zo gukumira ingaruka zaterwa no kugusha imvura nke, by’umwihariko abahinzi bagasabwa gutera imyaka hakiri kare, kugira ngo imvura itazacika batareza.
Simon Kamuzinzi aratugezaho inkuru irambuye.

Ikigo Meteo Rwanda kigaragaza ko imvura y’umuhindo yatangiye kugwa mu bice bimwe by’uturere twegereye umupaka wa Uganda kuva ku wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020, ikazagenda igana mu Majyepfo aho izatangira kugwa tariki 13 Ukwakira 2020.
Iyi mvura ariko izihutira gucika kuko intara y’u Burasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo ukuyemo uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hazatangira kubura imvura kuva tariki 22-29 Ukuboza 2020, ahandi ikazacika mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2021.
Uretse kugwa mu gihe gito kandi, Meteo Rwanda igaragaza ko imvura itazaba ari nyinshi cyane kuko hazagwa ibarirwa hagati ya milimetero 250 na 400 ahenshi mu gihugu, mu gihe ubusanzwe hashoraga kugwa irenze milimetero 600.

Impamvu izatera imvura kungana cyangwa kuba nke ugereranyije n’imvura isanzwe igwa mu gihe cyiza cy’umuhindo, ngo n’uko mu nyanja ngari z’u Buhinde na Atalantika harimo kuvamo imiyaga ifite ubuhehere buke, biturutse ku kuba izo nyanja zitarashyushye cyane ngo amazi yazo ajye mu kirere.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya ibyo uwahombejwe na Covid-19 aba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo imugoboka

Leta yashyizeho ikigega cya Miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka abacuruzi, n’abandi banyemari, ibikorwa byabo byazahaye kubera Covid-19. Iyo nguzanyo yorohereza abujuje ibisabwa kugira ngo bayihabwe kuko inyungu ari nto kandi bagahabwa n’igihe cyo kwisuganya mbere yo gutangira kwishyura. Nk'uko tugiye kubyumva muri iyi nkuru , ntago iyi nguzanyo ihabwa uyishatse wese kuko hari ibyo agomba yujuje. Ese ibyo bisabwa ni ibiki?

todaySeptember 9, 2020 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%