KT Radio Team

7066 Results / Page 1 of 786

Background

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwasabwe kwimakaza indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda

Umuyobozi ushinzwe imikoranire hagati y'abasivile n'abasirikare (J9) mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Colonel Désiré Migambi yavuze uburyo amateka y'Abanyarwanda agaragaza ukuntu banambye ku ndangagaciro y'ubumwe bishingiye ku kuba basangiye Igihugu. Col Désiré Migambi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubwo yifatanyaga n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’imbaga y’Urubyiruko mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yaberaga muri Camp Kigali. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku nsanganyamatsiko […]

todayJune 14, 2025

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Maman) witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena. Mu butumwa Chriss Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko atewe agahinda n'urupfu rw'umubyeyi we. Ati "Mubyeyi igihe nticyari iki." Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge mu gihe yari yahawe transfer yo kujya kwivuriza […]

todayJune 13, 2025

Inkuru Nyamukuru

I Kigali hateraniye inama itegerejwemo impinduka zikomeye mu burezi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, Minisiteri y’Uburezi yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi mu kiganiro gitegerejwemo kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ireme ry’Uburezi mu Rwanda. Minisitiri Joseph Nsengimana atangiza iyi nama, yavuze ko bagiye guhera ku mashuri y’inshuke ndetse n’abanza, aho baganira ku buryo abana byibuze 60% bajya biga ishuri ry’incuke, bavuye kuri 40% ubu batangira amashuri abanza baranyize […]

todayJune 13, 2025

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda, DRC n’u Burundi mu mushinga uzatwara hafi miliyari y’Amadolari

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Umuyobozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, John Armiger na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra basuye ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III ruhuriweho n’u Burundi, DRC n’u Rwanda rwitezweho kuzatanga megawati 206. Ni imushinga biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uyu mwaka ukazamara imyaka ine ndetse ukazatwara miliyoni 800$. […]

todayJune 10, 2025

Inkuru Nyamukuru

BAL5: APR BBC yageze muri 1/2, ica agahigo kari gafitwe na Patriots BBC

Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club yatsinze River Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rya Basketball Africa League rihuza ibihangange. Ni imikino yayo nyuma y’ irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ikomeje kubera mu mujyi wa Pretoria ho mu gihugu cya Afurika yepfo, aho ikipe ya APR BBC isezereye River Hoopers yo muri Nigeria nyuma yo kuyitsinda […]

todayJune 9, 2025

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Yafashwe azira guteza urugomo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi Dushimumuremyi Fulgence bakunze kwita Komando cyangwa Talibani, wayoboraga ibitero by’urugomo bihungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro. Dushimumuremyi afashwe nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe yari yatangije mu Mudugudu wa Rukurazo, mu Kagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, aho we n’amatsinda yayoboraga bateraga mu mbago zikorerwamo na Kompanyi icukura amabuye y’agaciro muri uwo Mudugudu. Raporo […]

todayDecember 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri yasabiye igihano kidasanzwe abajura bibye inzogera

Abajura bibye inzogera yo ku rusengero rw’Idini ry’Abaluteri muri Diyoseze ya Karagwe mu Ntara ya Kagera-Tanzania, impamvu yo kwiba iyo nzogera ngo bikaba bishoboka ko ari igihe yinjiriye muri Tanzania mu 1967, iturutse mu Budage, kandi ifite uburemere bw’ibiro bisaga 70, abajura bagakeka ko ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze cyane kuva ari iya cyera, nk’uko byasobanuwe na Musenyeri rw’iryo dini, Dr Benson Bagonza. Inkuru y’ubujura bw’iyo nzogera yamenyekanye binyuze muri […]

todayDecember 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Uburangare bw’ababyeyi mu biri kwangiza abana b’u Rwanda

Mu bihe bishize, ababyeyi batuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo babonye akazi kabatwara umwanya munini, bituma bafata icyemezo cyo kujya babyuka kare, bagataha batinze. Muri aka kazi, bagendaga basize mu nzu umwana wabo w’umuhungu w’imyaka icyenda, hamwe na barumuna be babiri, ariko ntibabasigiraga icyo kurya. Hashize icyumweru, umwana abona ko azapfana na bene se, atangira kwirwanaho ngo ashake icyabaramira. Agira ati “Nabonye ko inzara izatwica mpitamo kujya mbasiga nkajya […]

todayDecember 24, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abana bafite ubumuga bahawe impano za Noheli

Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga. Abo babyeyi bavuga ko bakibyara abo bana batukwagwa kandi bakanenwa mu miryango bakanahezwa, bitwa ko babyaye abana bafite ubumuga bakabwirwa amagambo mabi atuma biheza nabo ubwabo, ariko ubu byahindutse nabo bakaba bumva ari ababyeyi nk’abandi. Babivugiye mu birori byo kwifuriza abana […]

todayDecember 24, 2024

0%