KT Radio Team

7076 Results / Page 14 of 787

Background

Inkuru Nyamukuru

Donald Trump, umugabo w’udushya twinshi

Uyu mugabo ukunze kurangwa n’imvugo ishotorana, ipfobya kandi akavuga ikimuri ku mutima nta rutangira, amazina ye yose ni Donald John Trump. Ni umunyapolitike w’Umunyamerika, umucuruzi kabuhariwe, akaba icyamamare mu bikorwa by’itangazamakuru, na Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuva mu 2017 – 2021; umwanya yongeye gutorerwa kuwa Kabiri 5 Ugushyingo 2024. Trump yatorewe bwa mbere kuyobora US mu 2017 atsinze Umudemukarate Hillary Clinton, hanyuma aza gutsindwa […]

todayNovember 8, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gabon: Batangiye igikorwa cy’amatora ya Referendum mu kuvugurura itegeko nshinga

Muri Gabon, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, hatangijwe igikorwa cy’amatora ya Referendum, aho abaturage basabwa gutora bifata, bemeza cyangwa se bahakana mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Iki gikorwa kizarangira tariki 15 Ugushyingo 2024, mu gihe ayo matora ateganyijwe ku itariki 16 Ugushyingo 2024. Uwo mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga ntiwavuzweho rumwe n’Abanyagabon, kuko hari abawufashe nk’uburyo ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Gabon muri iki gihe cy’inzibacyuho, bushaka gukoresha ngo […]

todayNovember 8, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri biga ku kigo kitazitiye

Ababyeyi n’abaturiye ishuri rya GS Gatenga I bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri bahiga by’umwihariko abo mu mashuri abanza, bitewe no kuba iryo shuri ritazitiye. Aha bakinira ni mu muhanda Ikigo cy’amashuri abanza cya GS Gatenga I cyubatse mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, aho inyubako z’ikigo ziri hagati y’amazu y’abaturage, kandi kikaba kitazitiye. Kuba mu kigo nta bibuga by’imikino bihari kandi […]

todayNovember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amajyepfo: Abantu 41 bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze, kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, yafashe abantu 41 bacyekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukumira no kurinda ingaruka zituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe butera impfu z’abantu bagwa mu birombe ndetse no kwangiza ibidukikije. Mu butumwa Polisi yanyujije kuri X yavuze ko abafashwe ari abakozi basanzwe mu bucukuzi bw’amabuye […]

todayNovember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ni nde ushinzwe kugena ibiciro by’ubukode bw’amazu?

Bamwe mu baturage bakodesha amazu yaba ayo gucumbikamo cyangwa se ayo gukoreramo, bavuga ko babangamiwe n’uko bahora bongezwa amafaranga y’ubukode kuko mu mwaka umwe, igiciro gishobora kwiyongera inshuro ebyiri. N’ubwo ari ikibazo usanga kiri hose mu bice bitandukanye by’Igihugu, abatuye ndetse n’abakorera mu Mujyi wa Kigali, barira ayo kwarika kuko bavuga ko nta kindi bagikorera uretse kwishyura ubukode yaba ubw’amazu bakoreramo cyangwa ay’aho bacumbitse, kubera ukuntu ibiciro byayo bisigaye byongezwa […]

todayNovember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku mafaranga y’ibikorwa-remezo

Bamwe mu baturage by’umwihariko abarimo kubaka ahakaswe amasite, barinubira gutanga amafaranga yitwa ay’ibikorwa remezo ariko ntibabihabwe nkuko bikwiye, ahubwo bikaba ngombwa ko ababishoboye babyishakira bagombye gutanga andi mafaranga kandi baba barabyishyuye. Ubusanzwe ahenshi mu bice bitandukanye by’Igihugu iyo umuntu agiye kubaka muri site, hari amafaranga asabwa yitwa ay’ibikorwa remezo, bikavugwa ko uyatanze azahabwa serivisi zirimo gusiburirwa imihanda inyuzwamo imashini kugira ngo igaragare, buri wese ugiye kubaka agatererwa borune byose byiyongeraho […]

todayNovember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Bushinwa

U rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Bushinwa, mu Mujyi wa Shanghai rigamije guha ibihugu umwanya wo kwiyerekana no kugaragaza ibyo byohereza ku isoko ryo mu Bushinwa (China International Import Expo, CIIE). Li Qiang, umukuru wa Guverinoma mu Bushinwa, niwe wagejeje ijambo ku bitabiriye ibirori byo gufungura iryo murikagurisha ngarukamwaka rya CIIE, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ribaye ku nshuro ya karindwi (7) rihurirana n’inama […]

todayNovember 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bumusabira gukomeza gukurikiranwa afunzwe ko agikorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho.Ibyaha yasomewe ni Ubushinjacyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura. Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, […]

todayNovember 5, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Kutagira amazi meza bituma bajya kuvoma ahashyira ubuzima bwabo mu kaga

Abaturage b’Umudugudu w’Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi barifuza ko bahabwa amazi meza bikabarinda gukomeza kuvoma ayifashishwa mu kuhira imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub, kuko abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima. Masengesho Queen, umwe mu baturage ufite akazi kuri uyu muyoboro w’amazi, avuga ko kenshi abantu bagwamo ari abana baba bogeramo ndetse n’abaje kuvoma uretse ko ngo hari n’uwaguyemo yasinze. Agira ati “Hano mu muyoboro abantu […]

todayNovember 5, 2024

0%