Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 127 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Israheli yemeje ko abantu 1200 baguye mu bitero bya Hamas

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Israheli yatangaje ko abaguye mu gitero cy'umutwe wa Hamas cyo ku ya 7 Ukwakira ari 1,200 aho kuba 1,400 nk’uko byari byatangajwe mbere. Lior Haiat, mu byo yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, nta bindi yarengejeho., gusa yavuze ko muri uwo mubare urimo n’abanyamahanga basanzwe bakorera muri Israheli n’abandi. Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga ryo rigaragaza ko uwo mubare atari ntakuka kuko ushobora guhinduka […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Umutekano wakajijwe muri leta ziri mu matora

Umutekano wakajijwe cyane muri leta eshatu ziri mu matora ya ba guverineri muri Nigeria kubera ubwoba ko hashobora kuvuka imvururu mu gihe, na nyuma y’amatora. Polisi y’igihugu yohereje za kajugujugu n’ubwato bw’intambara muri leta za Bayelsa na Imo ziri mu majyepfo y’igihugu, na Kogi iri hagati mu gihugu. Nigeria isanzwe ifite amateka y’imvururu n’urugomo mu bihe by’amatora na nyuma yayo. Polisi yabujije kandi ingendo zitari ngombwa muri izo leta ziberamo […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Impanuka yaguyemo babiri, abandi batanu barakomereka

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Ngarama, mu Mudugudu wa Kabeho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster yagonze moto n’abatwara abagenzi ku magare, abantu babiri bahita bapfa abandi batanu barakomereka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka itwara abagenzi ya Coaster ifite Pulake RAC 932 P yavaga i […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bose bakurwamo bapfuye. Byabaye tariki 10 Ugushyingo 2023, saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza mu Kirombe cya Wolfram Mining and Prosessing Company Ltd. Hahise hakurikiraho ubutabazi bw’abaturage na Polisi, kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, saa sita z’amanywa bose bakaba bari bamaze gukurwamo, […]

todayNovember 11, 2023

Burakeye

Santrafurika: U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU-III mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).  Ni itsinda rigizwe n’abapolisi 180 ryaje riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Desire Kanyamagare, bakaba bari bamaze igihe kingana n’umwaka bakorera ahitwa Bangassou mu bilometero bisaga 725 uturutse mu Murwa mukuru Bangui. Bakigera ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Baganiriye ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Burkina Faso

Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga. Brig Gen Célestin SIMPORE, mu cyubahiro gihabwa abayobozi bakuru mu ngabo, ku cyicaro gikuru cya RDF, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh Muganga. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko mu biganiro byahuje aba bayobozi, byagarutse ku gushimangira ubufatanye […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda rusange

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), bifatanyije n’abayobozi muri Guverinoma n’abaturage mu muganda wo gusukura Umujyi wa Malakal. Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rw’Ubukangurambaga bw’isuku n’amahoro bwahawe inyito igira iti: "Amahoro atangirana na Njye", cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Upper Nile, James Odok Oyai, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023. Cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Itsinda rya Urban Boyz rigiye kugaruka

Umuhanzi Nizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz rikaza gutandukana yatangaje ko we na bagenzi be bari mu biganiro byo kongera kugarura itsinda ryakunzwe na benshi. Safi, Nizzo na Humble bataratandukana Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo ndetse na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo ni bo bari bagize itsinda rya Urban Boys ryabonye izuba mu mwaka wa 2007. Ubwo yari ari mu […]

todayNovember 11, 2023

Inkuru Nyamukuru

Dukwiye guhora twita ku bifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abantu badakwiye guheranwa n’ibihe by’agahinda n’ibibatandukanya by’amateka y’ahahise, ahubwo hakibandwa ku bifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza. Perezida Kagame asanga abayobozi bakwiriye guhora barajwe inshinga n’ibifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza Umukuru w’Igihugu, ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika, yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022, igamije gushimangira umubano ushingiye ku bukungu na politiki […]

todayNovember 11, 2023

0%