Inkuru Nyamukuru

Baganiriye ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Burkina Faso

todayNovember 11, 2023

Background
share close

Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Brig Gen Célestin SIMPORE, mu cyubahiro gihabwa abayobozi bakuru mu ngabo, ku cyicaro gikuru cya RDF, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh Muganga.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko mu biganiro byahuje aba bayobozi, byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw’Ingabo hagati y’ibihugu byombi.

Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye ari mu Rwanda mu ruzinduko rwatangiye kuva tariki 9 kugeza tariki 11 Ugushyingo 2023.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, atambagizwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Yanasuye kandi Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Biteganyijwe ko azasura ndetse anasobanurirwe byinshi ku bigo bitandukanye bya gisirikare birimo banki ya Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI), amasoko yashyiriweho ingabo z’igihugu ndetse kandi kuri gahunda ye azasura ishuri rya gisirikare rya Gako.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda rusange

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), bifatanyije n’abayobozi muri Guverinoma n’abaturage mu muganda wo gusukura Umujyi wa Malakal. Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rw’Ubukangurambaga bw’isuku n’amahoro bwahawe inyito igira iti: "Amahoro atangirana na Njye", cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Upper Nile, James Odok Oyai, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023. Cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi batandukanye […]

todayNovember 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%