Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU-III mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Ni itsinda rigizwe n’abapolisi 180 ryaje riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Desire Kanyamagare, bakaba bari bamaze igihe kingana n’umwaka bakorera ahitwa Bangassou mu bilometero bisaga 725 uturutse mu Murwa mukuru Bangui.
Bakigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba, bakiriwe na Commissioner of Police (CP) William Kayitare, abaha ikaze ndetse anabashimira umurava, ishyaka n’ubunyamwuga byabaranze mu kazi bari bashinzwe umunsi ku munsi.
Ni nyuma yo kwifuriza imirimo myiza bagenzi babo babasimbuye, bahagurutse i Kigali mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu.
SSP Kanyamagare yagaragaje amahugurwa, impanuro z’ubuyobozi, disipulini no kwigira ku bababanjirije nka bimwe mu by’ingenzi byabafashije gusohoza neza inshingano zabo.
Yagize ati “Mbere y’uko tujya mu butumwa twabanje guhabwa amahugurwa, ndetse tuza guhabwa n’impanuro n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, hamwe no kwigira ku batubanjirije byadufashije kwitwara neza mu kazi dushyira imbere disipulini no gukora kinyamwuga.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique. Andi matsinda atatu ni RWAFPU I na RWAPSU, akorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe itsinda RWAFPU II rikorera ahitwa Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse Bangui.
Post comments (0)