Inkuru Nyamukuru

REB irashaka ko igitabo kimwe cyasangirwa n’abana batatu aho kuba batanu

todayAugust 11, 2020 14

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko kirimo gukoresha ibitabo bisaga miliyoni umunani bizagabanya ubucucike bw’abana ku gitabo kimwe, bukava kuri batanu bukagera kuri batatu ku gitabo.

Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, aho avuga ko barimo gukora ku buryo hongerwa umubare w’ibitabo mu mashuri abanza kugira ngo abana basome bisanzuye kuko ari bwo bibagirira akamaro.

Mu minsi ishize uwo muyobozi yasuye amacapiro atandukanye areba aho imirimo yo gucapa ibyo bitabo igeze, akemeza ko biri ku ntambwe nziza ku buryo bizaba byabonetse amashuri nafungura nk’uko Inama y’Abaminisitiri yabiteganyije ko yatangira muri Nzeri, ngo bakaba barimo bakurikirana ko byagendana n’ibyumba by’amashuri bishya birimo kubakwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Shadyboo na Bruce Melody batawe muri yombi kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19

Police y'u Rwanda yemeje ko ibyamamare Shadyboo na Bruce Melodie batawe muri yombi mu mpera z'icyumweru gishize bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 no guteza urusaku. Umuvugizi wa Police y'u Rwanda CP John Bosco Kabera yemereye Kigali Today aya makuru. Yagize ati: "Batawe muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza ya guverinema yo kwirinda ikwirakwira ria Covid-19, no guteza urusaku." Shadyboo na Bruce Melody bafatiwe mu gace ka Kimironko mu karere […]

todayAugust 11, 2020 138

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%