Kagame Paul: Africa Yunze Ubumwe irakenewe muri G20

Yanditswe na KT Radio Team December 1, 2018 - 08:54

President w’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko umuryango w’Africa yunze ubumwe ukenewe mu itsinda rya G20 ririmo ibihugu byakataje mu bukungu, kugira ngo habeho ubufatanye busesuye hagati y’impande zombie.
President Kagame yabivuze ku mugoroba wo ku wa gatanu mu nama y’abakuru b’ibihugu biri muri G20 ibera Buenos Aires muri Argentina, inama Kagame yatumiwemo nk’umuyobozi w’umuryango w’Africa yunze ubumwe.