USA: Africa ni yo izi ibyo ikeneye, ni na yo igomba gushaka uko ibigeraho – President Kagame

Yanditswe na KT Radio Team May 1, 2019 - 11:06

President Kagame asanga kuba ibihugu by’ibihangange ku isi bihangayikishwa n’uko ubushinwa bukomeje kugaragara cyane mu iterambere ry’umugabane wa Africa, ibi bitagomba kuba ikibazo kuri Africa.

Umukuru w’igihugu yabivuze ejo ku wa kabiri mu kiganiro mbwirwaruhame bise Milken Institute Global Conference 2019 i Los Angeles muri leta zunze ubumwe za America.