Rubavu: Perezida Kagame yemereye ubwenegihgu umunyecongo washakanye n’umunyarwanda

Yanditswe na KT Radio Team May 10, 2019 - 17:57

President wa Republica y’u Rwanda yasabye abayobozi b’akarere ka Rubavu kwihutisha ikibazo cy’umugore ukomoka muri Republica iharanira demukarasi ya Congo usaba ubwenegihugu nyuma y’imyaka 15 amaze mu Rwanda.
Ni ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu mu ntara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba aho yarusoreje, aganira n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi baturutse hirya no hino, dore ko hari n’abari baturutse mu mujyi wa Kigali.
Mu bibazo byahise bikemukira aho ako kanya, harimo icy’umugore ukomoka muri Republica iharanira demukarasi ya Congo washakanye n’umunyarwanda ariko baza gutandukana amusigiye abana, yigira Arusha muri Tanzania.
Ikibazo cye ngo ntaho atakigejeje ariko kumuha ubwenegihugu byarananiranye.

Umva hano uwo mugore ari gusobanura ikibazo cye: