Nyaruguru: RPF yatoye abayihagarariye ku rwego rw’akarere

Yanditswe na KT Radio Team June 10, 2019 - 12:46

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, akaba n’umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere arasaba abayobozi b’umuryango guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere kurushaho gushyira imbaraga mu byo bakora kurusha izo bashyira mu byo bavuga, kugira ngo bazabashe kugeza abanyamuryango ndese n’abaturage muri rusange aho babasezeranyije biyamamaza.
Yabibwiye inteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Nyaruguru ejo ku cyumweru tariki ya 9 Kamena, nyuma yo kwitorera inzego zibahagarariye muri aka karere.
Abayobozi bahagarariye abandi bari baje gutora bavuga ko biteguye gukora uko bashoboye bakagera ku byo basezeranyije abaturage, ariko bifuza ahanini ko ababahagarariye ku rwego

Umva inkuru irambuye hano: