Ebola: Abanyura ahatemewe bateganyirijwe ibihano byihanukiriye – Min Gashumba

Yanditswe na KT Radio Team August 1, 2019 - 20:18

Nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa kane umupaka w’u Rwanda na Congo utari urimo gukoreshwa nk’ibisanzwe, itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y’ubuzima riravuga ko uwo mupaka utigeze ufungwa, ahubwo icyabaye ari ugukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola, no gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gupima abantu banyura kuri uwo mupaka.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta Ebola ihari, kuko ingamba zo kwirinda zikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Muri zo harimo iyubakwa ry’ikigo gifite ubushobozi bwo kuvura Ebola, n’ibyumba 23 by’akato bishyirwamo abakekwaho Ebola, mu bitaro 15 biri hirya no hino mu gihugu.

Minisante kandi yatangaje ko abakozi bo mu bitaro babarirwa mu bihumbi bitatu bamaze gukingirwa Ebola kugira ngo birinde igihe baramuka bahuye n’abamaze kwandura.

Hagati aho Minisiteri y’Ubuzima iraburira abantu bava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakanyura mu nzira zitemewe ari zo bakunze kwita iza panya, ko abazafatwa bazabihanirwa cyane kuko bazaba binjiye mu Rwanda badapimwe indwara ya Ebola bakaba bayikwirakwiza mu fine haba hari uwayanduye.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Kanama 2019, kikaba cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda uko ibikorwa byo gukumira Ebola bihagaze.

Minisitiri Gashumba akangurira abantu gukomeza kugira isuku bakaraba intoki kenshi, bakagabanya ingendo zijya muri Congo ndetse bikunze bakaba babireka kugeza igihe iyo ndwara izaba yahashyijwe, bakirinda kandi gusuhuzanya bakorana mu ntoki, ubwo ngo bukaba ari bimwe mu buryo bwo kwirinda Ebola.