2019 – 2020 uzarangira 499 batari bafite aho kuba bahafite

Yanditswe na KT Radio Team August 19, 2019 - 20:09

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako biyemeje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 uzarangira bubakiye abatishoboye 499 badafite aho kuba.

Mu mwiherero bakoze mu mpera z’icyumweru, basanze ikibazo cyo kutagira amacumbi ari kimwe mu bibangamiye imibereho myiza mu karere ka Nyamagabe, nyamara ngo amaboko n’ubushobozi bwo kugikemura bishakishijwe byaboneka.

Buri mezi atatu abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe bazajya bahura barebe aho uyu muhigo ugeze, nibiba ngombwa hafatwe izindi ngamba, kugira ngo ingengo y’imari ya 2019-2020, izarangire izo nzu 499 zubatswe.

Umva inkuru irambuye hano: