Inkuru Nyamukuru

Umuturage yaciwe ikirimi arembera mu rugo, uwakimuciye aratoroka

todayAugust 27, 2019 48

Background
share close

Nyirahabineza Gertulde perezida w’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) arasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwite bwa Leta guhana bamwe mu bavuzi gakondo barenga ku mabwiriza bakavura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso kubera gushaka amafaranga.

Atangaje ibi nyuma y’aho uwitwa Kamatamu Jaqueline umuvuzi gakondo mu mudugudu wa Mitayayo ya mbere akagari ka Rwentanga umurenge wa Matimba aciriye umuntu ikirimi akarembera mu rugo yivurisha isukari n’umunyu.

Ibi bikaba byarabaye ku wa gatatu w’icyumweru gishize ubwo uwitwa Uwingeneye Joseline w’imyaka 24 yajyaga kwa Kamatamu Jaqueline kwicisha ikirimi, nyuma yo guhabwa imiti yo kwa muganga ntakire.

Abazi ibyitwa ibirimi bavuga ko ari inyama yitwa akamironko igabanya ubwinshi bw’ibyoherejwe mu muhogo iba yabyimbye bakaba ariyo bakata. Muri uku kuyikata rero bishobora kuviramo umurwayi gupfa cyangwa se akarwara indwara ya cancer.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubu rero n’iyo urupfu rwaza rukijyanira ariko mvuye i Maka – Umukecuru w’imyaka 86

Abayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu (85) bageze i Kigali ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019 baturutse i Maka muri Arabiya Sawudite, aho bari baragiye mu mutambagiro (Hidja). Umwe muri aba ni umukecuru witwa Amina Mukanduhura w’imyaka 86 y’amavuko wagiye avuga ko atazi niba azagerayo, wishimiye kugarukana nabo ari muzima. Ubwo bahagurukaga tariki 28 nyakanga, uyu mukecuru yagaragazaga intege nke z’izabukuru, ndetse na we akivugira ko atazi niba […]

todayAugust 27, 2019 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%