Inkuru Nyamukuru

Bahawe inka biyemeza gukora ikimina cyo kuzivuza

todaySeptember 9, 2019 44

Background
share close

Mu mpera z’icyumweru gishize, abarokotse Jenoside 10 bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, baremewe inka n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare, CHUB, bahita biyemeza kuzakora ikimina cyo kuzivuza.

Bavuga ko impamvu biyemeje gukora icyo kimina, ari ukugira ngo izo nka zitazabapfana, kandi hari uburyo bwo kwegeranya amafaranga bukebukeya bwababashisha kuzivuza.

Aba bahawe inka kandi bashimiye abakozi ba CHUB kubaremera, kuko kuri bo ngo ari ukubasanasana ubugira kabiri, nyuma y’uko n’ubundi babavura, bakagarukana ubuzima.

Igikorwa cyo gutanga inka muri Mukura cyabimburiwe no gusuzuma indwara ku buntu abatuye muri uyu murenge, harimo izo mu mubiri, iz’uruhu, iz’amenyo, iz’ubuhumekero, iz’umuvuduko w’amaraso, na za Diyabete.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta irahamagarira abanyeshuri kuyitabaza bakazamuka ari abashoramari

Minisiteri y’uburezi(MINEDUC) ifatanije n’Inama y’Igihugu Ishinzwe ubumenyi n’Ikoranabuhanga(NCST), barahamagarira abanyeshuri bafite imishinga y’ubushakashatsi hamwe n’ijyanye no guhanga udushya, kwitabira amarushanwa azabahesha igishoro cyabarinda ubushomeri barangije kwiga. NCST yashyizeho ikigega gitera inkunga imishinga y’abanyeshuri n’ibigo bizajya bigaragaza ko bifite ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda n’isi muri rusange. Umva inkuru irambuye hano:

todaySeptember 9, 2019 20

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%