Yakoze akuma kafasha abagurisha amazi kutirirwa ku ivomero

Yanditswe na KT Radio Team September 9, 2019 - 16:28

Mugabo Kelly Theogène wiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumengiro rya Kigali (IPRC Kigali), yakoze akuma k’ikoranabuhanga kafasha ugurisha amazi guha serivisi abayakeneye bitamusabye kuba ahari.

Ni akuma uwo musore yise “Smart Voma”, kaba gacometse ku itiyo ikura amazi mu kigega, gafite mubazi y’ikoranabuhanga rigezweho, igiciro cy’amazi kigashyirwamo mbere, ku buryo iyo ukeneye amazi aje kuvoma akurikiza amabwiriza ubundi akavoma amazi ku kigero yifuza ariko abanje kwishyura.

Mugabo avuga ko iryo koranabuhanga rituma ugurisha amazi adahomba cyangwa se ngo yibwe mu gihe yakoreshaga umukozi, kuko rituma amafaranga yose amugeraho, kandi akagera kuri konti ye n’imisoro ya Leta yavuyeho kuko abashinzwe imisoro na bo ngo baba babona ibirimo gukorwa.

Ako kuma uzifuza kukagura mu gihe kiri imbere kugira ngo agakoreshe mu kugurisha amazi, ngo azishyura ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.