Abareraga umukobwa uherutse kwiyahura bavuze uko bari babanye na we

Yanditswe na KT Radio Team September 11, 2019 - 15:43

Nyakwigendera Scolastique Hatangimana wiyahuye asimbutse ku muturirwa witwa Makuza Peace Plaza mu mujyi wa Kigali ku wa gatanu w’icyumweru gishize, amakuru y’urupfu rwe akomeje guteza urujijo haba mu bamureraga n’amatorero yigeze gusengeramo.

Nyakwigendera Hatangimana washyinguwe ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019, byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira impamvu zituma abantu biyahura.