Umufana yishimiye intsinzi ya Mukura VS ayiha ikimasa

Yanditswe na KT Radio Team September 19, 2019 - 20:32

Nyuma y’uko ikipe ya Mukura Victory Sport yegukanye igikombe cy’Agaciro, umwe mu bafana bayo yahihembye ikimasa.
Ari abakinnyi ari n’abafana ba Mukura, bavuga ko iyi nka ari ikimenyetso cy’uko ikipe yabo ishyigikiwe, kandi batekereza ko n’abandi bafite izindi mpano bazizana bagakomeza kuyishyigikira.

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Ikigega Agaciro, ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, abakinnyi b’ikipe ya Mukura bari bagiye mu karuhuko gatoya, ariko kuwa gatatu tariki ya 18 bagarutse mu myitozo yo kwitegura shampiyona izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.