Covid-19: Diaspora nyarwanda iri gukusanya ibihumbi ijana by’amadolari yo gufasha abatishoboye

Yanditswe na KT Radio Team April 9, 2020 - 14:35

Abanyarwanda baba muri leta zunze ubumwe z’amerika batangiye gukusanya inkunga yo gufasha abanyarwanda batishoboye muri ibi bihe isi yose ndetse n’u Rwanda bihanganye na covid 19.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Dr. John Musiine yabwiye KT Radio ko bihaye intego yo gukusanya amadolari ibihumbi ijana, kandi ko inkunga ya mbere izatangira kugezwa mu Rwanda guhera mu cyumweru gitaha.

Dr. Jonh Musine ari kuri micro ya Christophe Kivunge