Inkuru Nyamukuru

Musanze: Ikibazo cy’imirongo kuri kandagira ukarabe kigiye gukemurwa burundu

todayMay 5, 2020 74

Background
share close

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahanampuhwe aravuga ko kuva muri iki cyumweru ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko na gare hagiye kubakwa aho gukarabira mu buryo buhoraho kandi bufasha abantu benshi gukarabira icyarimwe.

Abivuze nyuma y’uko hari hatangiye kugaragara ikibazo cy’imirongo miremire y’abategereje gukaraba intoki mbere y’uko bagana muri serivisi bakeneye.

Kubaka aho gukarabira ngo bizatuma batamara umwanya munini ku mirongo, kuko n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 asaba abantu kutajya ahahurira abantu benshi n’igihe bibaye ngombwa ko bajyayo ntibahatinde.

Uyu muyobozi yavuganye na Ishimwe Rugira Gisele.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubusuwisi bwatanze inkunga yo guhangana na Covid 19 mu bihugu byo mu biyaga bigari.

Umuryango w’ubufatanye w’abasuwisi (Swiss Cooperation) watanze inkunga ya miliyoni 6 n’ibihumbi 200 by’amadolari yo kwifashisha mu rugamba rwo guhangana na Covid-19 mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Uyu muryango uvuga ko iyi nkunga ya miliyari zisaga eshanu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda, izanyuzwa mu mashami y’umuryango w’abibumbye, ikazongerwa muri gahunda zisanzwe muri ibyo bihugu zo guhangana na Covid-19. Iyi nkunga kandi izagera no ku miryango itegamiye kuri leta iri […]

todayMay 5, 2020 93

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%