Umuryango w’ubufatanye w’abasuwisi (Swiss Cooperation) watanze inkunga ya miliyoni 6 n’ibihumbi 200 by’amadolari yo kwifashisha mu rugamba rwo guhangana na Covid-19 mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Uyu muryango uvuga ko iyi nkunga ya miliyari zisaga eshanu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda, izanyuzwa mu mashami y’umuryango w’abibumbye, ikazongerwa muri gahunda zisanzwe muri ibyo bihugu zo guhangana na Covid-19. Iyi nkunga kandi izagera no ku miryango itegamiye kuri leta iri mu bikorwa byo guhangana na kino cyorezo mu baturage, aho izakoreshwa mu kubungabunga ibikorwa by’ubuzima by’ibanze.
Swiss cooperation ivuga ko inkunga yayo izibanda ku byiciro by’abaturage batishoboye, barimo kugirwaho ingaruka na gahunda zigamije guhangana na Covid-19, hakazibandwa ku kugenzura ikwirakwira ry’icyorezo ndetse n’itangwa ry’amakuru, bigizwemo uruhare n’umuturage. Ibi byose bikazakorwa ku bufatanye bwa guverinema z’ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa.
Ubusuwisi bukaba bumaze gutanga amafaranga agera kuri miliyari 97 z’amafaranga y’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.
Mu mpera z’ukwezi gushize, abayobozi b’icyo gihugu bakaba baremeje ko Ubusuwisi buzatanga amafaranga y’amasuwisi agera kuri miliyari 384 mu bikorwa bigamije koroshya ingaruka za Covid-19, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Post comments (0)