Inkuru Nyamukuru

DRC: Aboyobozi b’inyeshyamba boherejwe kugarura amahoro muri Ituri

todayJuly 7, 2020 23

Background
share close

Leta yohereje abahoze bayoboye imitwe y’inyeshyamba zarwaniraga muri iki gihugu, kugarura amahoro mu turere baturukamo two mu ntara ya Ituri, hagamijwe kumvikanisha imitwe ihanganye igahagarika intambara.

Intumwa zigizwe n’abahoze bafite uruhare mu ntambara zabaye mu gihe cyahise, barimo babiri bigeze gukatirwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye.

Abo ni Germain Katanga wakatiwe n’urwo rukiko muri 2014 washinjwaga guhutaza uburenganzira bwa muntu, n’ibyaha by’intambara, ubwo umutwe yari ayoboye w’abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Lendu wagabaga igitero cyahitanye abantu bagera ku 200.

Undi ni Mathieu Ngudjolo, nawe waburanishijwe n’uru rukiko ashinjwa ibyaha nkibyo ariko nyuma akaza kurekurwa.

Muri iyo ntara ya Ituri, abantu bitwaje intwaro baherutse kwica abantu 11 harimo abasirikare n’abategetsi b’akarere mu gitero cyitiriwe inyeshyamba za CODECO zimaze igihe zishinjwa ubwicanyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Niringiyimana wakoze umuhanda amafaranga yamushiranye. Airtel yiteguye gukomeza gukorana nawe.

Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda wa km 7 wenyine aratangaza ko amafaranga amaze kumushirana ku buryo kurangiza kwagura uwo muhanda ku buryo imodoka ziwucamo bitamworoheye. Niringiyimana avuga ko ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bimaze kumutwara asaga 5.000.000frw ahemba abakozi akoresha no kugura ibikoresho, akavuga ko n’ubwo imirimo ikomeje ariko nta bushobozi asigaranye bwo guhemba abakozi kandi hakiri igice kidatunganyije kireshya […]

todayJuly 7, 2020 137

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%