Gisagara: Barashimira Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe
Abatuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara barishimira ikusanyirizo ry’amata begerejwe. Bavuga ko rizatuma kugera ku isoko biborohera, ku buryo bazabasha gutera imbere babikesha inka zabo. Iryo kusanyirizo ry’amata ryubatswe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2019-2020, ubu rikaba ryaruzuye. Ribaye irya Kabiri ryubatswe muri ako karere kuko irya mbere ryari mu Murenge wa Ndora, ari na wo wubatsemo ibiro by’akarere. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)