Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi babiri ba FLN bateye baturutse i Burundi

todayMay 24, 2021 125

Background
share close

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zaraye zishe babiri mu barwanyi b’umutwe wa FLN, bateye u Rwanda baturutse ahitwa Giturashyamba muri Komini mabayi mu Burundi.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, hagati ya saa tatu n’iminota 15 na saa tatu n’iminota 35, aho abo barwanyi ba FLN binjiye ku butaka bw’u Rwanda bambukiye ku mugezi wa Ruhwa, binjira mu Rwanda nka metero 100, mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Abo barwanyi bahise bagwa mu gico cy’Ingabo z’u Rwanda, babiri muri bo barahagwa, hafatwa n’ibikoresho byabo birimo imbunda imwe ya machine gun, magazines zirindwi z’amasasu, gerenade imwe, iradio ya gisirikare imwe ndetse n’imyambaro ibiri y’impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa mbere, Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko abo barwanyi bahise basubira mu Burundi, mu ishyamba ry’Ikibira aho basanzwe bafite ibirindiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Ibyago by’abanya-Palestine (Palestine VS Israel )

Muri kino kiganiro turagaruka ku buryo abanyapalestine bakomeje guhohoterwa, kwirukanwa ku butaka bwabo, no kugirwa imbohe mu gace ka West Bank, mu gace ka Gaza ndetse no mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye byo mu burasirazuba bwo hagati. Aya ni amateka yahereye mu mwaka w'1948, ubwo abanyapalestine bamburwaga ubutaka bwabo kugira ngo hashingwe igihugu cya Israel. Ibi bituma tariki 15 Gicurasi buri mwaka, abanyapalestine bizihiza Nakba Day. Muri iki kiganiro […]

todayMay 24, 2021 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%