Inkuru Nyamukuru

António Guterres, yagennye Umunya-Nigeria ku mwanya w’umuhuzabikorwa mushya w’amashami ya UN mu Rwanda.

todayJuly 13, 2022 89

Background
share close

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres yagennye Ozonnia Ojielo wo muri Nijeriya nk’umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Ozonnia Ojielo yagizwe Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda

Bwana Ojielo azanye kuri uyu mwanya uburambe burenze imyaka 25 mu bikorwa by’iterambere rirambye, harimo uburambe bwo kugenzura ibikorwa by’imishinga ku isi akorana n’umuryango w’abibumbye muri Aziya yo hagati na Afurika byageraga ku migabane ine.

Muri uyu Muryango, yagizwe Umuhuzabikorwa muri Kirigizisitani, nyuma yo gukora nk’umuhuzabikorwa, yahagarariye gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP) akaba n’uhagarariye ikigega cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe abaturage (UNFPA) muri Repubulika ya Kirigizisitani mu mwaka umwe wari wabanje.

Yakoze kandi mu yindi myanya y’ubuyobozi muri UNDP, harimo kuba Umuyobozi ushinzwe imiyoborere no kubaka amahoro muri Afurika mu kigo cya UNDP gishinzwe serivisi z’akarere ka Afurika i Addis Abeba, muri Etiyopiya, ndetse n’umuyobozi ushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu biro bya UNDP i New York, muri Amerika.

Ojielo, yagiye ahabwa kandi imyanya ikomeye muri UNDP mu bihugu birimo Kenya na Ghana.Mbere yo kwinjira mu Muryango w’Abibumbye, yabaye umunyamategeko, umwarimu wa kaminuza, umunyamakuru, yashinzwe kandi ubutabera n’ubwiyunge muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ghana, Liberiya, Malawi, Namibiya na Siyera Lewone.

Fodé Ndiaye ubwo yasezeraga kuri Perezida Kagame

Ojielo aje kuba Umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, asimbuye bwana Fodé Ndiaye ukomoka mu gihugu cya Sénégal wari umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya doreko yatangiye imirimo ye ku ya 10 Nyakanga 2017.

Ndetse Fodé Ndiaye, mbere yo gusoza imirimo ye mu Rwanda, tariki 5 Nyakanga yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo kumusezeraho.

Ojielo wahawe inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’amashami ya UN mu Rwanda, yabaye kandi Perezida w’ikigo cy’amahoro muri Afurika, umuryango udaharanira inyungu mu karere wakoreraga muri Nijeriya, Bwana Ojielo kandi ni we washinze akaba na perezida wa mbere w’Ikigo gishinzwe kunga ndetse n’ubwiyunge, uyu ukaba ufatwa nk’umuryango munini ukora ibi nikorwa muri Afurika.

Bwana Ojielo yanditse ibitabo byinshi bitandukanye, afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu bijyanye n’amahoro n’amakimbirane yakuye muri kaminuza ya Ibadan muri Nijeriya, afite kandi mpamyabumenyi yikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo n’imishinga yakuye mu ishuri ry’imiyoborere rya Paris Graduate School mu Bufaransa.

Afite kandi izindi mpamyabumenyi y’ikiciro cya Kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amateka yakuye muri kaminuza yo muri Nijeriya, Nsukka, ndetse n’iyamateka n’amategeko yakuye muri kaminuza ya ASUTECH, muri Nijeriya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali yashyizwe ku rutonde rw’ahantu ho gusurwa muri 2022

Ikinyamakuru kizwi cyane cyo muri Amerika, cyitwa TIME, cyashyize u Rwanda, byumwihariko umujyi wa Kigali mu bihugu 50 bya mbere ku isi abantu bakwiye gusura no gutemberera mu mwaka wa 2022. Kugira ngo hakorwe uru rutonde, Ikinyamakuru TIME cyagendeye ku makuru yatanzwe n'abantu batandukanye ariko “harebwa abatanga ibintu bishya kandi bishimishije.” Nk'uko The New Times yabitangaje. Kigali na Nairobi ni yo mijyi yatoranyijwe yo muri Afurika, ni mu gihe Pariki […]

todayJuly 13, 2022 262

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%