U Rwanda ni Igihugu cyahanzwe n’Ubutwari – Minisitiri Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyahanzwe n’ubutwari kuko rwabonye ubwigenge kubera ubutwari bw’Abami banahasize ubuzima, ndetse na nyuma y’ubukoloni intwari zongera kurwitangira zirubohora ingoyi y’irondabwoboko n’ubwicanyi. Dr Valentine Uwamariya Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, muri gahunda yo gusoza ibikorwa by’icyumweru cy’Ubutwari mu Ntara y’Iburasirazuba, mu biganiro byamuhuje n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza umunani ziri muri iyi Ntara, byabereye mu Karere […]
Post comments (0)