Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisco yasabye amahanga kureka gusahura Afurika

todayFebruary 1, 2023 65

Background
share close

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko uri mu ruzinduko mu bihugu bibiri by’Afurika, aho yarutangiriye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, yasabye amahanga guha umugabane wa Afurika agahenge no kureka gukomeza kuwusahura.

Papa Fransisko yasabye amahanga kureka gusahura umugabane w’Afurika

Papa uri mu rugendo rwe rwa mbere muri Kongo yashinje ibyo bihugu by’amahanga gusahura uyu mugabane byumwihariko RDC bituma itanabasha kungukira mu mutungo kamere wayo.

Mu Ijambo yavuze amaze kugirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi, umushumba wa kiliziya gatolika yanenze amahanga n’ibihugu bikize kuba bikomeje gutererana Congo mu byago n’amakuba iki gihugu cyakomeje kunyuramo.

Yagize ati “ Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu muri Afurika. Iki gihugu ahanini cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo wacyo mwinshi. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo utuma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. ”

Yakomeje avuga ko abahora bashaka indonke basize diyama y’iki gihugu amaraso ndetse ko kuba amahanga adashaka kubyumva cyangwa kubivuga ari akaga.

Yavuze ko igihugu cya Congo n’umugabane wa Afurika bikwiye kubahwa no gutegwa amatwi.

Ati: “Afurika si ubutaka bwo gusahura. Afurika ikwiye kwifatira ahazaza mu biganza byayo.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu Papa Faransisiko ayobora igitambo cya misa ndetse akaza no kubonana n’abakorewe ihohoterwa kubera imvururu ziri mu burasirazuba bwa Congo. Izo mvururu zarushijeho gukaza umurego muri iyi minsi havugwa intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bamuherekeje mbere yuko agera muri Congo, Papa Fransisko yavuze ko yifuzaga gusura umujyi wa Goma, ariko ko bitagishobotse kubera intambara ivugwa muri ako gace.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo igenderewe na Papa Fransisko nyuma y’imyaka 37, Papa Jean Paul wa Kabiri asuye icyo gihugu, ubwo cyitwaga Zaire.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023. Itangazo ryashyizwe hanze na RURA, rivuga ko iryo gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse mu buryo bukurikira: Lisansi yavuye ku 1580 Frw kuri litiro, ishyirwa ku 1544 Frw naho mazutu litiro […]

todayFebruary 1, 2023 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%