Liu Jianchao ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu ishyaka rya Gikominisiti (Chinese Communist Party) riri ku butegetsi mu Bushinwa, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.
Uru ruzinduko yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho Jianchao yashyize indabo ku mva ndetse yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muu 1994 baharuhukiye.
Jianchao, ku rwibutso yasobanuriwe amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo rw’imyaka 29 ishize u Rwanda rwiyubatse.
Aha ku Rwibutso rwa Kigali, Liu Jianchao yari aherekejwe kandi na Minisitiri w’Urubyiruko, akaba na komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Dr. Abdallah Utumatwishima.
Uyu muyobozi wa dipolomasi mu ishyaka Chinese Communist Party, yagiranye kandi ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars, ibiganiro bibera ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR-Inkotanyi kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Urugendo rwa Jianchao uretse gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, rugamije no kwimakaza ubufatanye bwiza hagati y’ishyaka Chinese Communist Party na FPR-Inkotanyi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Bubiligi cyo kwanga Ambasaderi Vincent Karega nk’intumwa yo kuruhagararira muri icyo gihugu kibabaje kandi ko kinyuranyije n’umubano usanzwe uranga u Rwanda n’u Bubiligi. Ambasaderi Vincent Karega Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times kuri uyu wa 26 Nyakanga, Yolande Makolo yagize ati "Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa nk’aho yemeye kuganzwa n’igitutu cya Guverinoma ya Repubulika […]
Post comments (0)