Inkuru Nyamukuru

Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye Mukura VS

todayJuly 9, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Ni amakuru Kigali Today yemerewe n’umwe mu bayobozi ba Mukura VS muri iki gitondo.

Ati” Yego, yasinye imyaka ibiri.”

Uwumukiza Obed yari amaze imyaka ibiri akinira Muhazi United yagezemo mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Nyanza FC.

Uyu mukinnyi aratangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri mu gihe Mukura VS imaze icyumweru itangiye kwitegura shampiyona ya 2024-2025.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bakingiranye umwana wabo w’imyaka 2 mu modoka ku zuba ryinshi bashaka ‘Views’

Mu Buyapani, umugabo n’umugore we bakoresha cyane urubuga rwa YouTube basangiza ababakurikira ubuzima bw’umuryango wabo, bashyizeho amashusho (Video) y’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 2 afungiranye mu modoka arimo aririramo, kubera ubushyuhe bwinshi kandi ibirahuri byose bifunze amaramo hafi iminota 30. Uwo muryango usanzwe ufite ‘Channel’ ku rubuga rwa Youtube yitwa “Rau-nano Family”, aho bahoraga bashyiraho amashusho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi n’abana babo batatu, baherutse gushyiraho videwo bayiha umutwe ugira uti, […]

todayJuly 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%