Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Dr Mujawamariya yirukanywe ku mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024.
Yari yagiye kuri uwo mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Prof. Bayisenge Jeannette. Impamvu zatumye yirukanwa kuri uwo mwanya ntizahise zitangazwa.
Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wavutse mu 1970, azwiho ubuhanga mu by’Ubutabire (Chimie), dore ko ari na byo yaminujemo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo mu Burusiya. Dr. Mujawamariya ni umwe mu bayoboye Minisiteri enye (4).
Dr Mujawamariya uretse MIFOTRA yayoboraga muri iki gihe, yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye hagati y’umwaka wa 2003 na 2005, ndetse aza no guhabwa kuyobora Minisiteri y’Uburezi hagati ya 2006 na 2008, umwanya yavuyeho akagirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) hagati ya 2008 na 2011.
Dr Mujawamariya nyuma yo kuva muri MIGEPROF, mu Ugushyingo 2013 kugeza 2019, yaje guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi w’arwo mu Burusiya na Belarus nyuma aza kugirwa Minisitiri w’Ibidukikije kuva muri 2019 kugeza muri Kamena ya 2024.
Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 2001 na 2003 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.
Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Mutumwinka avuga ko yabanje gukora mu igaraje mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka z’ikamyo akajya agerageza no gutwaraho ariko atarabona ibyangombwa. Ati “Kumwe ukanika imodoka ukayatsa ugirango wumve ko ikibazo yari ifite cyakemutse nange niko nabigenzaga ariko nyuma nza kugira igitekerezo […]
Post comments (0)