Inkuru Nyamukuru

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

todayFebruary 1, 2023 77

Background
share close

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023.

Itangazo ryashyizwe hanze na RURA, rivuga ko iryo gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse mu buryo bukurikira: Lisansi yavuye ku 1580 Frw kuri litiro, ishyirwa ku 1544 Frw naho mazutu litiro iva ku 1587 Frw, ishyirwa kuri 1,562 Frw.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Patrick Emile Baganizi, rivuga ko ibyo biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye ku wa 02 Gashyantare 2023.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byaherukaga gutangazwa mu Ukuboza 2022, ubwo hagumishwagaho ibyari byashyizweho mu Ukwakira 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ni Igihugu cyahanzwe n’Ubutwari – Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyahanzwe n’ubutwari kuko rwabonye ubwigenge kubera ubutwari bw’Abami banahasize ubuzima, ndetse na nyuma y’ubukoloni intwari zongera kurwitangira zirubohora ingoyi y’irondabwoboko n’ubwicanyi. Dr Valentine Uwamariya Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, muri gahunda yo gusoza ibikorwa by’icyumweru cy’Ubutwari mu Ntara y’Iburasirazuba, mu biganiro byamuhuje n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza umunani ziri muri iyi Ntara, byabereye mu Karere […]

todayFebruary 1, 2023 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%