Inkuru Nyamukuru

‘Ikofi’ yitezweho gukemura ikibazo cy’inyongeramusaruro zatindaga

todayJune 20, 2019 24

Background
share close

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana avuga ko gahunda y’Ikofi yo gufasha abahinzi kongera umusaruro yatangijwe na Banki ya Kigali (BK) izafasha mu gukemura ikibazo cy’itinda ry’imbuto n’ifumbire abahinzi bahora bavuga.
Iyo gahunda imaze igihe gito itangiye, igamije kwandika abahinzi n’imyirondoro yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri wese igaragaza imikorere ye, ikamufasha kandi kwizigamira amafaranga kuri telefone ku buryo icyo yakenera akigura bitamugoye kikamugeraho ku gihe.
Umukozi wa BK mu ishami ry’ubucuruzi, Mutangana Félix, avuga ko kugeza ubu BK ikorana n’abahinzi basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, abagera ku bihumbi 100 bakaba ari bo bamaze kwiyandikisha mu Ikofi, ndetse n’abacuruza inyongeramusaruro 1200 bakaba bariyandikishije mu ikofi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abaturage bakorewe ubukangurambaga ku ndwara ya Ebola

Abaturage b’akarere ka Musanze baravuga ko biteguye gukurikiza impanuro bahawe mu rwego rwo kwirinda ko indwara ya Ebola yagera mu Rwanda. Ni nyuma y’ubukangurambaga ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burimo kugirira mu mirenge yose yako karere, mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo cyamaze kugera muri Uganda. Ubu bukangurambaga bukaba bwari bugeze mu murenge wa Muhoza. Muhire Philbert umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko nubwo nta mu rwayi wa Ebola uragaragara mu […]

todayJune 20, 2019 27

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%